Twari mu icuraburindi twarahabye Kagame araducyura - Burera bavuga imyato FPR
Abaturage b’Akarere ka Burera, ubwo bari mu bikorwa byo kwamamaza abakandida Depite bazahagararira umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko, bavuze imyato barata ibyo bamaze kugeraho byose babikesha FPR.
Mu ndirimbo nyinshi babyinaga, zose zagarukagamo interuro ‘dushyire ku gipfunsi yadukuye ku k’arubanda’.
Uwitwa Twambazimana Ignace, wo mu murenge wa Nemba, Akagari ka Kivumu, yagize ati: “Ntacyatuma ntamutora, nize uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri kandi iwacu ntabwo twari twishoboye, ubu ndimo kwiga kaminuza, ndizera ko umurongo arimo nawukomeza u Rwanda ruzaba Paradizo”.
Nyiramwiza Odette utuye mu murenge wa Butaro, wari wasaraye kubera kuririmba ashyiraho morale mu bikorwa byo kwamamaza abakandida Depite, ati: “Twari mu icuraburindi twarahabye Kagame araducyura, ubu dufite amahoro, yampaye inka, nta mubyeyi wambaraga inkweto, yisige amavuta ariko twese duhora dukeye. Nari mfite umugabo wahoraga ampohotera avuye kunywa kanyanga, ariko yahaye abagore ijambo uwo mugabo ntiyongera kunkoraho, nzahora ntora Kagame ijana ku ijana”.
Uyu mubyeyi avuga ko yifuza ko Kagame yazaza i Butaro maze akamushimira kuko yamukuye ahakomeye.
Uwamahoro Saraphine, wo mu murenge wa Ruhunde, watanze ubuhamya bw’ibyo FPR yamukoreye, yahamije ko azagwa inyuma y’umukandida wayo, Paul Kagame kuko amukesha ubuzima. Ati: “Kagame Paul yanyubakiye inzu, ayishyiramo amashanyarazi, yampaye amarerero mu kigo mbonezamikurire. Njye nagarukiye mu mashuri abanza gusa ariko yahaye umugore ijambo maze angirira icyizere, abo bana mbigisha umuco Nyarwanda, nkabacira imigani n’ibisakuzo, ikinyabupfura, nkabakangura mu bwonko, nkabigisha isuku n’isukura maze bagasabana n’abandi”.
Uwamahoro akomeza avuga ko azatora Kagame ndetse ashyigikire FPR-Inkotanyi igihe cyose azaba ahumeka. Ati: “Ndi imfubyi, basaza banjye bashatse kundya inzu Data yansizemo apfuye, bayinkuramo ariko ubuyobozi bunyubakira indi inzu, rero kuba Kagame yararinganije umukobwa n’umuhungu bakangana nibyo byampaye agaciro, iyo biba kera barikundya nkarindagira. Rero muri inyuma n’urubyaro rwanjye, nzahora muvuga ndetse muvugire aho ndi hose kuko ni umubyeyi”.
Aba baturage bavuze imyato umuryango wa FPR-Inkotanyi na Chairman wawo kuri uyu wa 26 Kamena, ubwo bari bitabiriye ibikorwa byamamaza abakandida Depite batatu ba FPR, aribo Uwimana Modeste, Nyiramana Christine na Ndayambaje Theoneste.
Abaturage bitabiriye iki gikorwa babarirwa mu bihumbi 25 bari baturutse mu Mirenge 17 igize Akarere ka Burera.
Bimwe mu baturage batuye Akarere ka Burera birata babikesha FPR-Inkotanyi, harimo ibikorwa remezo bamaze kwegerezwa birimo, umuhanda urimo kubakwa wa Base-Butaro-Kidaho, umuriro w’amashanyarazi wagejejwe ku baturage ku gipimo cya 80%, Ibitaro bya Butaro bivura kanseri Abanyarwanda n’abaturutse mu Mahanga, Kaminuza yigisha Ubuvuzi (UGHE) n’ibindi byinshi bibafitiye akamaro.
Reba ibindi muri iyi Video:
Amafoto & Video: Eric Ruzindana
Ohereza igitekerezo
|