Imbogo zirindwi zatorotse Pariki zikomeretsa abaturage, eshatu ziricwa
Imbogo zirindwi zatorotse Pariki zijya mu giturage mu Mirenge ya Gahunga na Rugarama yo mu Karere ka Burera, zisanga abaturage mu mirima yabo, zikomeretsa abantu icyenda.
Imbogo ebyiri muri zo zishwe n’abaturage, indi imwe ipfa irashwe n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yabitangarije Kigali Today.
Izo mbogo zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu gitondo cyo ku itariki 18 Gicurasi 2024 mu ma saa kumi n’ebyiri n’iminota 45, zisanga abaturage mu mirima bahinga bakwira imishwaro, barindwi bihutishwa mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo gukomeretswa n’izo mbogo, bane muri bo bakaba bari barembye.
SP Mwiseneza yagize ati “Imbogo ebyiri zishwe n’abaturage, indi imwe iraswa na RDB irapfa. Izi zapfuye zatwawe na RDB, ijya kuzitaba”.
Yongeyeho ati “Imbogo ebyiri RDB yazisubije muri Pariki, mu gihe izindi ebyiri zigishakishwa ku bufatanye bw’Inzego z’Umutekano, RDB, ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze hamwe n’abaturage”.
SP Mwiseneza asaba abaturage ko igihe cyose babonye imbogo yasohotse muri Pariki y’Ibirunga, bihutira kubimenyesha inzego z’umutekano, RDB n’ubuyobozi”.
Ati “Barasabwa kandi kwirinda kuzishotora bazirwanya, kwirinda kugenda mu kivunge kuko iyo zibonye abantu benshi zigira ubwoba. Mu gushaka guhunga nibwo zibakomeretsa na bo ubwabo bakaba bagwirirana bagakomereka mu gihe bazihunga”.
Yavuze ko mu baturage barindwi bari mu bitaro bya Ruhengeri, bane muri bo bakomeretse mu buryo bukomeye, mu gihe batatu bashobora kudatinda mu bitaro kuko bakomeretse byoroheje.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|