Mu Kagari ka Mucaca, Umurenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’umugabo wakomerekeje mugenzi we akoresheje umuhoro, bikavugwa ko yamusanze iwe amusambanyiriza umugore.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera, ruvuga ko nta nyungu na nke rwigeze rukura mu bikorwa rwishoragamo bya magendu, no kwambukiranya imipaka mu buryo butemewe n’amategeko, kuko inshuro zose bagiye babigerageza batasibaga gufungwa bya hato na hato, ndetse bakanamburwa ibyo babaga binjije mu gihugu, bakisanga batagifite na (…)
Urubyiruko rwibumbiye muri Koperative yitwa ‘Imboni z’Impinduka’, rwo mu Murenge wa Kagogo Akarere ka Burera, Polisi ndetse n’Ingabo by’u Rwanda barushyikirije Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda, yo kurwunganira mu kwagura ibikorwa by’umushinga warwo, kugira ngo urusheho kubabyarira inyungu binatume barushaho kuba (…)
Bamwe mu bahoze ari abarembetsi bo mu Karere ka Burera mu Mirenge yegereye umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, bavuga ko inkunga zinyuranye zirimo imirimo y’amaboko ndetse n’inkunga z’amafaranga yo kubafasha kwihangira imirimo y’amaboko bitabagezeho.
Bamwe mu batuye Umurenge wa Rwerere n’uwa Rusarabuye mu Karere ka Burera, bavuga ko bamaze imyaka irenga ibiri basiragizwa, bishyuza amafaranga y’ingurane ku masambu yabo yanyujijwemo bimwe mu bikorwa remezo.
Amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari imwe, agiye gushorwa mu gishanga cya Kamiranzovu giherereye mu Murenge wa Butaro Akarere ka Burera, mu rwego rwo kunoza ubuhinzi hagamijwe kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abagituriye, no kurwanya igwingira n’indwara ziterwa n’imirire mibi mu bana.
Abahinzi bo mu Karere ka Burera bifuza ko abatubura imbuto y’ibirayi kinyamwuga biyongera, kugira ngo ingano yazo yiyongere, biborohere kuyibonera hafi kandi badahenzwe.
Abakoresha umuhanda Musanze-Cyanika, babangamiwe n’uko igice cyawo gihereye mu Murenge wa Gahunga ujya ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, kitagira amatara yo ku muhanda, bikaba bituma hari abitwikira umwijima ukabije uhaba mu masaha ya nijoro bakiba abaturage, ndetse uku kuba nta rumuri ruhaba rimwe na rimwe (…)
Abaturage bafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 wo mu Mudugudu wa Cyogo, Akagari ka Kilibata, Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Burera, bamushyikiriza Polisi, aho bamukekaho gusambanya intama y’umuturanyi we akanayica.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera rugaragaza ko runyotewe kubakirwa agakiriro, kuko byarworohereza gushyira mu ngiro amasomo y’imyuga rwize, binyuze mu guhanga imirimo ibyara inyungu, imibereho ikarushaho kuba myiza.
Abaturage bakoze imirimo y’ubwubatsi muri gahunda yo kwagura TVET Cyanika, ishuri riherereye mu Karere ka Burera, barasaba inzego z’ubuyobozi kubishyuriza amafaranga bambuwe na rwiyemezamirimo, ubwo bubakaga iri shuri muri gahunda yo kwagura inyubako zaryo.
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, rwiganjemo abatundaga magendu n’ibiyobyabwenge nyuma bakiyemeza kubivamo, ubwo basuraga Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iherereye ahokorera Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, bagasobanurirwa amateka (…)
Mu Karere ka Burera na Gicumbi habereye irushanwa yo gusiganwa ku magare ryiswe Umusambi Race, rikorwa mu byiciro bitatu birimo ababigize umwuga, abatarabigize umwuga ndetse n’urubyiruko ruturiye icyo gishanga cy’Urugezi kiri ku birometero 89, aharimo n’abifashishije amagare asanzwe azwi nka Pneus Ballons (Matabaro).
Abanyamabanga Nshingwabikorwa ku rwego rw’Imirenge n’Uturere, Intara n’Umujyi wa Kigali 436, baturutse mu bice byose by’Igihugu, bamaze guhabwa izina ry’ubutore ry’ISONGA, nyuma y’iminsi itandatu bari bamaze mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Abaturage bo mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya bo muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Burera, begeranyije ubushobozi mu buryo bw’amafaranga n’imbaraga z’amaboko, biyemeza kubakira bagenzi babo batishoboye, bagamije kubunganira mu mibereho no kubakura mu bukene bubugarije.
Imirimo yo kwagura ibitaro bya Butaro byihariye ubuvuzi bw’indwara za kanseri, irimo kugana ku musozo aho ubu habura iminsi micye serivisi ziyongereyemo, zigatangira kubitangirwamo.
Hashize icyumweru abasore icyenda bafatiwe mu mukwabu wabaye mu cyumweru gishize, nyuma y’urugomo ruherutse gukorerwa abasekirite b’isosiyete icukura amabuye y’agaciro ya Gifurwe Wolfram Mining.
Mu Kagari ka Gashanje, Umurenge wa Kivuye mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka itatu waguye mu cyobo gifata amazi y’imvura ahita apfa.
Akarere ka Burera kiyemeje kwita ku gihingwa cy’ibigori nk’icyera cyane muri ako karere, aho mu gihembwe cy’ihinga 2024A, bagiye kubihinga ku butaka buhuje bungana na hegitari 15,200.
Abajyanama mu by’ubworozi bo mu Karere ka Burera, barashimira umushinga USAID Orora Wihaze, wabahuguye ubaha ubumenyi bwo kunoza gahunda y’ubworozi, by’umwihariko ubw’amatungo magufi.
Mu Karere ka Burera ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura byabereye mu mirenge yose igize ako Karere, ku rwego rw’Akarere umuganura wizihirizwa mu Kagari ka Gitovu,Umurenge wa Ruhunde.
Abaturiye ikiyaga cya Burera, bavuga ko bamaze imyaka isaga 23 bizezwa ko ku nkengero zacyo hazubakwa ibikorwa remezo nk’amahoteri n’ibindi bikururura ba mukerarugendo; ariko kugeza ubu bategereje ko iyo mishinga ishyirwa mu bikorwa amaso ahera mu kirere.
Abaturiye igishanga cy’Urugezi ku ruhande rw’Akarere ka Burera, bifuza kubakirwa ikiraro cyo mu kirere cyambukiranya iki gishanga, kugira ngo ubuhahirane buborohere banacike ku kukivogera bangiza urusobe rw’ibinyabuzima rukibarizwamo.
Abajyanama b’Ubuhinzi 397 bo mu Karere ka Burera, babaye indashyikirwa mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2022-2023 mu buhinzi, bahawe telefone ngendanwa (smart phones), basabwa kuzifashisha mu kwagura iyamamazabuhinzi, kugira ngo iterambere ry’ubuhinzi rirusheho gushinga imizi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasabye abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo, kubungabunga umutekano basanze, yibutsa abafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika kwirinda kuzitesha agaciro.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, atangaza ko harimo gutekerezwa uko Itorero ryajya rikorerwa mu buryo buhoraho ku rwego rw’Umudugudu, kugira ngo birusheho korohereza ibyiciro n’inzego zose z’Abanyarwanda kugerwaho n’inyigisho z’uburere mboneragihugu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje uburyo indangagaciro zirimo ubupfura, ubushishozi, kunga ubumwe, ubutwari n’ubwitange ziri muri nyinshi urubyiruko rushobora kubakiraho, rukabasha urugamba rw’iterambere n’umutekano by’Igihugu.
Imirimo yo kubaka ibiro bishya by’Akarere ka Burera yari yarigeze gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, igeze kure aho ubu habura amezi atanu ngo irangire bigatangira gukorerwamo.
Nyuma yuko ibiza by’imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki 02 rishyira 03 Gicurasi 2023, bisenyeye abatuye Akarere ka Burera binahitana abantu umunani, Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, ikomeje gushaka umuti w’icyo kibazo ahateganyijwe kubakira imiryango 119 muri ako karere.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yibukije Intagamburuzwa IV ko indangagaciro zishingiye ku gusigasira umuco no gushyira hamwe, zikenewe cyane kugira ngo iterambere rirambye ry’Igihugu rishoboke.