Ububiko bw’ibicuruzwa bwa Magerwa ya Cyanika bwafashwe n’inkongi (Amafoto)

Inkongi y’umuriro yibasiye Ububiko bw’Ibicuruzwa bwa Magerwa, buherereye mu Murenge Cyanika mu Karere ka Burera, ibicuruzwa byarimo birashya birakongoka.

Ibyari muri ubwo bubiko byahiye birakongoka
Ibyari muri ubwo bubiko byahiye birakongoka

Iyo nkongi ngo yaba yibasiye ubwo bubiko buherereye hafi y’umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, mu rukerera rwo ku cyumweru Tariki 26 Gicurasi 2024.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza wari ahabereye iyi nkongi ubwo yavuganaga n’umunyamakuru wa Kigali Today, yemeje aya makuru, avuga ko bagikurikirana ibyayo.

Iyi nkongi y'umuriro yibasiye ubu bubiko mu rucyerera rwo kuri iki cyumweru
Iyi nkongi y’umuriro yibasiye ubu bubiko mu rucyerera rwo kuri iki cyumweru

Ati: "Ubwo bubiko ni ubw’Ibicuruzwa biba byambukiranyije umupaka bitegereje gusora. Biherereye mu Mudugudu wa Amajyambere Akagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyanika. Bwafashwe n’inkongi y’umuriro mu ma saa kumi z’urukerera. Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y’Umuriro ryahise rihagera, rirayizimya ku buryo nta zindi nyubako zafashwe na yo. Nta muntu wahakomerekeye cg ngo ahasige ubuzima, icyakora ibicuruzwa bitandukanye byari muri iyi nyubako byo byahiye".

Icyateye iyi nkongi y’umuriro, kugeza mu masaha y’igicamunsi cyo kuri iki cyumweru cyari kitaramenyekana kandi n’ibarura ry’ibyangijwe na yo ryari rigikomeje nk’uko SP Mwiseneza yakomeje abivuga.

Yasabye abaturage kwirinda ibintu byose byateza inkongi y’Umuriro nko kuba bacomeka ibikoresho by’amashanyarazi mu gihe badahari, kwirinda kunywera itabi ahari ibikoresho bishobora gufatwa n’Inkongi y’Umuriro, mu kwirinda akaga gaterwa n’impanuka zabikomokaho.

Yongeyeho ko ari ingenzi gushaka ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro bizwi nka kizimya Moto (Fire Extinguisher) kandi bakitabira kujya bihugura mu kubikoresha dore ko Polisi ibibafashamo.

Mu bindi abaturage bakangurirwa ni ugushyira inzu n’ibicuruzwa, mu bwishingizi kuko iyo hagize ikibyangiza ba nyirabyo bagobokwa kandi mu gihe bagize ibyo babona bishobora kuba nyirabayazana w’inkongi bakihutira gutanga amakuru.

Imodoka y'Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y'Umuriro yatanze ubutabazi bwihuse
Imodoka y’Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y’Umuriro yatanze ubutabazi bwihuse
Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y'Umuriro ryagerageje kuzimya umuriro
Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y’Umuriro ryagerageje kuzimya umuriro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka