Nimudutora tuzaharinara ko buri mwana agira itungo - Green Party
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ryasezeranyije abaturage bo mu Turere twa Burera na Musanze ko nibaritora, rizaharanira ko buri mwana agira itungo rigufi (amatungo magufi) yorora, hagamijwe gutoza abana gukora bakiri bato.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, ubwo iri shyaka ryiyamamarizaga mu Murenge wa Cyanika w’Akarere ka Burera, nyuma rikomereza no mu Murenge wa Busogo w’Akarere ka Musanze.
Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, riramamaza umukandida Dr. Frank Habineza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ndetse n’abakandida 50 bemejwe na Komisiyo y’Amatora bazahatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.
Dr. Frank Habineza wiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika, yabwiye abaturage bo mu Karere ka Burera ko Ishyaka rye ribafitiye imigambi myiza igamije kubateza imbere, mu gihe barigirira icyizere bakaritora mu matora ari mu cyumweru gitaha.

Avuga ku mibereho myiza, Dr. Frank Habineza yavuze ko bifuza ko buri rugo rugira itungo, ryaba irigufi cyangwa se inka, ariko cyane cyane abana bagatozwa korora amatungo magufi bakiri bato ku buryo nibura buri mwana agira itungo rye mu rugo.
Dr. Habineza avuga ko amatungo magufi atagora kuyitaho, kuko umuntu ashobora kuyashakira ibiyatunga kandi ntibyice indi mirimo, by’umwihariko ku bana ntibibabuze gukurikira amasomo yabo.
Yavuze ko iyi gahunda yarushaho gutuma imirire myiza yimakazwa mu miryango, kandi abantu bakabasha gukora ku ifaranga bitabagoye. Ati “Bifasha kunoza imirire, ariko bikanoroshya uburyo bwo gukora ku ifaranga”.

Dr. habineza yavuze ko muri gahunda Green Party ifitiye abaturage, harimo ko n’abashaka gukora ubworozi bw’amatungo magufi mu buryo bwa kinyamwuga, bazafashwa gukora imishinga kandi ikanozwa neza bigizwemo uruhare na ba Veterineri bo mu Mirenge baherereyemo.
Dr. Habineza ati “Gahunda dufite ni uguteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ariko cyane cyane tugamije guca ubushomeri, urubyiruko rukabona akazi”.
Ishyaka Green Party kandi ryabwiye abaturage ba Burera ko hari gahunda yo gusigasira amateka ya Rukara rwa Bishingwe bivugwa ko yari atuye mu Gahunga k’Abarashi, ndetse n’ahandi hantu nyaburanga hagatunganywa bityo ba mukerarugendo bakajya bareka kugarukira gusa muri Musanze.

Dr. Habineza ati “Gahunda ihari ni uko amateka ya Rukara rwa Bishingwe nayo abungwabungwa, ba mukerarugendo ntibakaze ngo bagarukire muri Musanze gusa kandi namwe hano mwakora ibintu byinshi cyane, baza bakabishyura mukabona amafaranga”.
Yongeyeho ati “Ba mukerarugendo bazaza ari uko mwakoze ibintu bibakurura. Ni uburyo bwadufasha kurwanya ubushomeri ariko tukabona n’amafaranga”.
Ku ngingo y’ubukerarugendo kandi, Dr. Frank Habineza, yavuze ko abanyeshuri bose bize ibijyanye n’ubukerarugendo bazashyirirwaho ikigega giteza imbere imishinga yabo, bityo abarangiza ayo masomo ntibabone akazi bakajya babona ibyo bakora bijyanye n’ibyo bize.
Mu karere ka Musanze yijeje abaturage gufunga ikigo ngororamuco cya Kinigi no gukora ubuvugizi ku nganda zafunze

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze babwiye umukandida wa Green Party Dr. Frank Habineza ko babangamiwe n’abantu babo bafungirwa mu kigo ngororamuco cya Kinigi, bo bakavuga ko nta makosa agaragara baba bakoze yatuma bajyanwa muri icyo kigo ubusanzwe kijyanwamo inzererezi.
Muri gahunda ya Green Party, bavuga ko umukandida wabo naramuka atorewe kuyobora u Rwanda, azahita akuraho ibigo ngororamuco byose, kuko basanga nta mpamvu Umunyarwanda yajyanwa mu kigo cy’inzererezi.
Dr. Habineza kandi yanijeje abaturage ko uruganda rwengaga urwagwa mu bitoki ruzwi nka ‘Musanze’ ubu rukaba rwarafunze imiryango, azakora ubuvugizi inganda zose zigakurirwaho imbogamizi zituma zifungwa.

Muri izo mbogamizi harimo imisoro myinshi, harimo umusoro ku nyongeragaciro, aho iri shyaka rivuga ko rifite gahunda yo kuwugabanya ukava kuri 18% ukagera kuri 14%.
Dr. Frank habineza kandi yijeje abaturage ba Musanze ko nibamutora, isoko rya Byangabo rizavugururwa rikubakwa mu buryo bw’amagorofa, mu rwego rwo kugabanya ubucucike burigaragaramo.
Ibikorwa byo kwiyamamaza by’Ishyaka Green Party, bizasorezwa mu Turere twa Rwamagana na Nyarugenge kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|