Burera: Beretswe ko kubungabunga igishanga cy’Urugezi byafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi

Ubutaka buri ku buso bwa Ha 12 bwo ku gice cyegereye igishanga cy’Urugezi mu Kagari ka Rwambogo, Umurenge wa Gatebe, mu gutangiza igihembwe cy’ihinga 2024 B, bwateweho igihingwa cy’ingano, maze abaturage bashishikarizwa kurushaho gushyira imbaraga mu kwirinda ibikorwa byose byatuma cyangirika, kugira ngo umusaruro uzarusheho kwiyongera.

Uretse igihingwa cy'ingano, hazahingwa ibishyimbo, ibirayi, ibigori n'imboga
Uretse igihingwa cy’ingano, hazahingwa ibishyimbo, ibirayi, ibigori n’imboga

Iki gishanga kiri ku buso bwa Hegitari zibarirwa mu 5900, mu Mirenge umunani igikoraho yo mu Turere twa Burera na Gicumbi, Akarere ka Burera kihariyemo igera kuri itandatu.

Iki gihembwe cy’ihinga, muri iyo Mirenge hazibandwa ku bihingwa birimo ingano, ibishyimbo ndetse n’ibirayi; kandi uko abaturage bitabira guhinga mu buryo bwubahirije amabwiriza, ni na ko bikomeza kugira uruhare mu kubungabunga iki gishanga bigafasha no kongera umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinze Iterambere ry’Ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yagize ati “Igice kinini kigizwe n’amaterasi yatunganyijwe dusanga abaturage na bo bakwiye gushyiraho akabo, bagacukura imirwanyasuri harimo imiringoti ndetse bagatera n’ubwatsi, kugira ngo amazi abone uko agabanya ubukana n’umuvuduko, agacengera mu butaka bidateje isuri, bityo n’imyaka bikayirinda kwangirika, dore ko n’aka gace ari ahantu h’ubuhaname n’ubwo butari bunini cyane”.

Ati “Ikindi ni uko muri uko kubungabunga igishanga cy’Urugezi bikorewe imusozi, ari ingenzi kuhatera ibiti bivangwa n’imyaka, kandi bikabungabungwa kugira ngo birusheho kugira uruhare rufatika mu kurinda ko Igishanga cy’Urugezi cyangirika”.

Abahinga muri aka gace kegamiye igishanga cy'Urugezi bakangurirwa kurushaho kunoza ingamba zituma bakumira isuri
Abahinga muri aka gace kegamiye igishanga cy’Urugezi bakangurirwa kurushaho kunoza ingamba zituma bakumira isuri

Uretse inyungu ikomoka ku musaruro w’ubuhinzi bukorerwa mu gice cyegereye igishanga cy’Urugezi, abaturage ngo bakomeje kungukira mu mishinga yatanze akazi ku mubare munini wabo, ijyanye no kubungabunga iki gishanga binyuze mu kurinda imisambi isaga 200 n’inyoni bituma ba mukerarugendo bahasura.

Nanone kandi mu kurushaho kunganira abaturage kuzamura imyumvire mu birebana no kubungabunga igishanga cy’Urugezi, abaturiye iki gishanga biganjemo n’abahafite amasambu batishoboye barimo abubakirwa inzu abandi bakorozwa inka n’amatungo magufi, kandi ubuyobozi bugaragaza ko icyo gishanga kitabungabunzwe ibyo byose bitagerwaho.

Abaturage na bo, bavuga ko bagenda barushaho gusobanukirwa ko iki gishanga kibafatiye runini, ibi bikabatera umwete wo kukirinda ibintu byose bishobora kucyangiza.

Bizumuremyi Evaliste wo mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Gatebe agira ati “Kubera ubuhaname bw’iyi misozi hari ubutaka bunini tutigeraga tugira inyota yo guhinga, kuko imvura yagwaga ikabumanukana bwo n’imyaka twabaga twahinze, tugasigara mu bihombo kandi iyo suri ikanangiza Urugezi”.

Ati “Ubu rero tugenda turushaho gukora imirwanyasuri, kandi byatangiye kudufasha kubona umusaruro, kandi n’iki gihingwa cy’ingano turimo cyatoranyijwe guhingwa muri kano gace, turi kwitabira gukoresha inyongeramusaruro zose zishoboka bikazaduha umusaruruo ufatika”.

Muri iki gihembwe cy’Ihinga mu Karere ka Burera uretse igihingwa cy’ingano cyatewe ku buso bwa Hegitari 7600, ibishyimbo byo biteganyirijwe ubuso bwa Hegitari 14500, ibirayi kuri Hegitari 7500, ibigori hegitaru 900 mu gihe imboga zo zigomba guterwa kuri Hegitari 261.

Igishanga cy'Urugezi kibarizwa ku buso bwa Ha zisaga 5900
Igishanga cy’Urugezi kibarizwa ku buso bwa Ha zisaga 5900
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka