Burera: Hakomeje kwigwa uko igishanga cya Kamiranzovu cyarushaho kubyarira abaturage umusaruro

Abaturage bo mu Murenge wa Butaro baturiye igishanga cya Kamiranzovu, barishimira ko igishanga cyajyaga cyangizwa n’isuri, cyatangiye kwitabwaho, bashishikarizwa kugifata neza no kukibyaza ubukungu, bagihinga mu buryo butacyangiza.

Igishanga cya Kamiranzovu gihingwamo ibigori, ibirayi, imboga n'ibindi
Igishanga cya Kamiranzovu gihingwamo ibigori, ibirayi, imboga n’ibindi

Ni Nyuma yuko bigaragaye ko abaturiye icyo gishanga n’abagikoreramo imirimo y’ubuhinzi, bajyaga bahinga ntibasarure kubera ibiza, ubuhinzi bwabo bukadindira nk’uko bamwe mu bahinga icyo gishanga babitangarije Kigali Today.

Mu rwego rwo kunoza ubuhinzi hagamijwe kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturiye icyo gishanga, mu ntangiro z’umwaka wa 2024 hatangijwe umunshinga Kungahara Burera, ujyanye no gufasha abaturage kongera umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu gace k’igishanga cya Kamiranzovu, ahakomeje gutangwa amatungo abafasha kubona ifumbire no kwiteza imbere mu buryo butandukanye, hanategurwa uko icyo gishanga cyarindwa isuri.

Amatungo bahabwa yitezweho kongera ifumbire
Amatungo bahabwa yitezweho kongera ifumbire

Habimana Leonard ati “Abagiraneza batuzaniye umushinga wo kurushaho kunoza ubuhinzi bw’iki gishanga, baduhaye amatungo magufi arimo intama n’ingurube, tukazoroza n’abandi, nabagaho nta tungo ngira ibyo bikadindiza ubuhinzi bwanjye kuko ntabonaga ifumbire, ariko ubu birakemutse”.

Arongera ati “Nimara kubyara nanjye nzaba nteye imbere, kandi noroze n’abandi tuzamuke mu bukungu, aho nahingaga n’ubwo hataziyongera ariko nzongera umusaruro kubera ko nzaba mpinga nifashishije ifumbire, dore ko uwo mushinga ukomeje kuturinda isuri yajyaga yangiza imyaka twahinze”.

Nyiramugisha Christine ati “Ndashimira abagiraneza baduhaye intama zo kudufasha mu buhinzi no mu iterambere, twahingaga iki gishanga mu buryo butanoze, ariko ifumbire tugiye kuyibona turusheho kubyaza iki gishanga umusaruro bakomeje gutunganya”.

Barishimira amatungo bahabwa
Barishimira amatungo bahabwa

Abo baturage barafashwa kubyaza umusaruro icyo gishanga n’akarere ka Burera ku bufatanye n’Ishyirahamwe Nyarwanda ryita ku bidukikije (ARECO-Rwanda Nziza) rishinzwe gucunga uwo mushinga uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi (Union Européenne), aho mu nama iherutse guhuza ubuyobozi bw’Akarere ka Burera n’abo bafatanyabikorwa ndetse n’abahinga icyo gishanga, bize ku byagiteza imbere, mu isuzuma bakoze basanga uwo mushinga ukomeje gufasha abahinzi kongera umusaruro.

Ni nayo mpamvu hafashwe icyemezo cyo koroza abo baturage amatungo magufi, mu rwego rwo kurushaho gushakira hamwe uko cyakomeza guhingwa kirushaho kubyarira abaturage umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste, asanga ubufatanye n’abafatanyabikorwa bukomeje gutanga umusaruro mugishanga cya Kamiranzovu, aho ubuhinzi bukomeje gutera imbere mu gihe gito umaze utangiye.

Inzego zitandukanye zahagurukiye icyo gishanga, harebwa uko cyarushaho gutanga umusaruro
Inzego zitandukanye zahagurukiye icyo gishanga, harebwa uko cyarushaho gutanga umusaruro

Ati “Ni igishanga gifite akamaro kandi kigomba kubyazwa umusaruro, ni muri urwo rwego umufatanyabikorwa ARECO-Rwanda Nziza yatanze amatungo ku miryango 160, agizwe n’intama ndetse n’ingurube, ku bufatanye na Union Europeene, ariko tunareba aho ibindi bikorwa bigeze”.

Arongera ati “Icyo tuzafasha ku baturage, nuko bizahindura imibereho yabo bakarwanya imirire mibi, bakabona ifumbire bagatera imboga ndetse bakagira n’icyororo cyiza cy’intama n’ingurube bahawe, tukabona bizagira impinduka mu buzima bwabo”.

Kamiranzovu ni igishanga kiri ku buso bwa hegitari 465 gihingwamo ibirayi, imboga n’ibigori, uwo mushinga ukazamara imyaka itatu ukorana n’abahinzi, uwo mushinga ukazakomeza no gutera ibiti bitandukanye no gukora amaterasi ku buso bwa hegitari 20, ahari harangijwe n’isuri yabuzaga abahinzi kubona umusaruro witezwe.

Abahinga igishanga cya Kamiranzovu bakomeje korozwa amatungo abafasha kubona ifumbire
Abahinga igishanga cya Kamiranzovu bakomeje korozwa amatungo abafasha kubona ifumbire

Visi Meya Nshimiyimana, yasabye abaturage guharanira gusigasira icyo gishanga bagihinga neza, mu rwego rwo kwikura mu bukene, bafata neza n’amatungo bahabwa mu kurushaho kwiteza imbere no guteza imbere abandi.

Uwo mushinga, witezweho impinduka ku buzima bw’abaturage aho uje gukemura ibibazo byadindizaga iterambere ry’ubuhinzi buhakorerwa burimo ibirayi, imboga n’ibigori wari waradindijwe n’iyangirika ry’icyo gishanga.

Mu bindi bizakorwa n’uwo mushinga, harimo kubaka ubuhunikiro bw’ibirayi no gukora ubwanikiro bw’ibigori.

Abayobozi batandukanye bahagurukiye kwita ku gishanga cya Kamiranzovu
Abayobozi batandukanye bahagurukiye kwita ku gishanga cya Kamiranzovu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka