Iburasirazuba: Aborozi basabwe kororera mu biraro
Aborozi bo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe, bahawe igihe cy’umwaka umwe kugira ngo inka zose zibe zororerwa mu biraro, isanzwe hanze igafatwa nk’izerera, nyirayo agafatirwa ibihano.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama iherutse guhuza Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) aborozi bo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, avuga ko iki cyemezo kigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’umukamo w’amata. Avuga ko uko imyaka yagiye ishira hagiye hashyirwaho gahunda zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’umukamo w’amata ariko ukaba utarabonetse.
Iyi ngo ni yo mpamvu inka zose zigomba kuba ziri mu kiraro hagasigara aho kubaka ibikorwa remezo bizifasha kubaho neza, hakaboneka ubutaka bunini bwo guhinga, bigatanga umusaruro w’ubuhinzi, ibisigazwa byawo bikagaburirwa amatungo.

Ati “Ni igihe cyo kugira ngo turebe ko twabona ibindi bitunga Abanyarwanda, ibiryo ndetse n’amata akiyongera kuko ziba zafashwe neza mu kiraro. Ya 30% yubakweho ibiraro n’ibindi bikorwa remezo bituma inka zoga, zikora siporo hanyuma 70% hasigaye hahingwe ibihingwa noneho ibisigazwa byabyo bitunge amatungo.”
Ibihingwa bigomba guhingwa ni ibigori, ibishyimbo na soya bikazajya bisimburanwa mu murima.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe Ubworozi, Dr Solange Uwituze, avuga ko gushyira inka mu kiraro bigomba kuba byakozwe mu gihe cy’umwaka umwe, hanyuma inka izasangwa hanze ifatwe nk’iyazerereye nyirayo afatirwe ibihano.
Agira ati “Ingamba twumva nk’abatekinisiye ni uko amatungo yose ajya mu kiraro (zero grazing), iyo basanga itari mu kiraro, igafatirwa ibyemezo.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ushinzwe Ubworozi, Dr Jean Claude Ndorimana, avuga ko umuntu ufite ubutaka bwagenewe ubworozi, agomba kubukoresha bwose hagamijwe kububyaza umusaruro ukwiye kandi uhagije.
Ikindi ni uko ufite ubutaka bwagenewe ubworozi adashoboye kububyaza umusaruro ukwiye, ashobora kubwatisha undi muntu ufite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko impamvu bashyira amategeko ku butaka bwagenewe ubuhinzi n’ubworozi ari ukugira ngo baburinde bukoreshwe neza hagamijwe gutunga Abanyarwanda bagenda biyongera uko imyaka iza.
Ati “Urebye Miliyoni 13 z’Abanyarwanda dufite zirenga uyu munsi, zishobora kurenga 25 mu myaka iri imbere. Wibaza dukomeje gusesagura ubutaka dukoresha duhinga ibidutunga, ese tuzabeshwaho n’iki? Tugomba kuburinda bukadutunga bukazanatunga abana bacu.”
Umwe mu borozi mu Karere ka Gatsibo, avuga ko ubundi itegeko ryo kororera mu biraro ritarebaga abafite inzuri ariko ubwo ryabagezeho bazabyubahiriza nubwo ngo bitoroshye.

Yagize ati “Igihe twahawe ni gito ariko tuzagerageza tugurishe inka zimwe twari dufite zitatangaga umukamo mwinshi zidufashe gukora bya bikorwa, abandi tujye muri Banki batugurize twubake ibikenewe byose gusa mu mwaka umwe ntibyashoboka keretse nk’imyaka ibiri.”
Nanone ariko hari aborozi bo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza bagaragaje ikibazo cy’uko inzuri zabo ziri ahantu hejuru ku misozi ku buryo batapfa kubona aho bahinga cyangwa bashyira amahema afata amazi.
Abo borozi bijejwe ko hazarebwa icyabafasha kugira ngo na bo inzuri zabo zibashe gutanga umusaruro wifuzwa.
Ohereza igitekerezo
|