Udushya mu buhinzi duhangwa n’urubyiruko twahawe ibihembo

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), ishima amarushanwa yateguwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ubukene n’inzara (Heifer International), kuko arimo gutuma udushya mu buhinzi duhangwa n’urubyiruko tumenyekana.

Minisitiri Ingabire Paula atanga igihembo
Minisitiri Ingabire Paula atanga igihembo

Aya marushanwa yiswe ’AYuTe Africa Challenge’ yitabiriwe n’imishinga 73 y’Urubyiruko ruhanga udushya mu buhinzi, itatu ya mbere ikaba yarahawe ibihembo ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.

Umuryango Heifer International wahaye iyo mishinga ibihembo by’Amadolari ya Amerika ibihumbi 20 (asaga Amanyarwanda Miliyoni 23), akazayifasha gukomeza kwaguka.

Imishinga yashimwe kurusha indi ni uwitwa ’MyKibo’ wa Frank Muhire, ’Afri-Farmers Market’ wa Norman Mugisha, hamwe n’uwitwa ’Tech Adopter’ wa Israel Niyonshuti (ukaba ari na wo wabaye uwa mbere).

Niyonshuti wahawe igihembo cy’Amadolari ibihumbi 10 (asaga Miliyoni 11 Frw), akora ibikoresho bitunganya bikanongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Avuga ko igihembo ahawe kigiye kumufasha we n’abo bakorana, kwagura ibyo bakora no gushishikariza urubyiruko gukoresha ubumenyi bafite mu guteza imbere ubuhinzi, bitabaye ngombwa gusa gufata isuka.

Ati “Mu buhinzi harimo no gukora ibitanga umusanzu kuri bwo, iyo wize cyangwa se ufite ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, birashoboka ko wakubaka urubuga nkoranyambaga rufasha abahinzi, ni byinshi twakora nk’urubyiruko.”

Umuyobozi Mukuru wungirije muri Heifer International ushinzwe porogaramu za Afurika, Adesuwa Ifedi, avuga ko ikigamijwe atari ugutanga ibihembo, ahubwo ngo ni ukwibutsa urubyiruko imbaraga rufite mu guhindura Umugabane wa Afurika.

Adesuwa agira ati "Rimwe na rimwe tuzana ibisubizo bitajyanye n’ikibazo cy’abahinzi muri Afurika, ariko icyiza ni uko noneho tubonye abashobora kumva ikibazo, noneho twebwe tukaza dutanga ubufasha mu kwagura ubumenyi".

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ashimira Heifer International ko itumye hagaragara urubyiruko ruhanga udushya mu buhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga, bikaba ngo bihaye Leta umukoro wo gukomeza gukurikirana no guteza imbere iyo mishinga, harimo n’itahawe ibihembo.

Ati “Ni ibintu dushyigikira cyane kubera ko tumenye ibihangano byose birimo biba mu Gihugu cyose, ariko noneho tugende tunareba ibihangano biri mu byiciro bitandukanye nk’ubuhinzi, tubafashe kuba babigeza ku rwego rushimishije.”

Umuryango Heifer International ukorera mu Rwanda kuva mu 2000, ukaba wariyemeje guhindura imibereho y’abaturarwanda nibura miliyoni imwe n’ibihumbi 840 bitarenze umwaka wa 2030, barimo ibihumbi 300 bakora ubuhinzi buciriritse.

Heifer International ivuga ko ubu imaze guhindurira ubuzima abasaga miliyoni imwe n’ibihumbi 400, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), hamwe n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi (IFAD).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka