- Abatema ibiti bitarakura barihanangirizwa
Abitangaje ahereye ku muturage mu Mudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare, yigabije ishyamba yateye akaritema ritarakura.
Umwe mu baturage Kigali Today yasanze ahatemwe ishyamba, yavuze ko kuba ishyamba ryatemwe na nyiraryo nta kosa abibonamo, ahubwo ikibazo ari uko yaritemye ritarakura.
Ati “Ubundi kuritema, ni irye, ahubwo ikibazo yatemye n’uduti tutarakura. Urebye ubukene bwamwishe yibuka ko afite ishyamba nuko aratema arunda amasiteri.”
Nyamara ariko hari ababona ko ibi ari ukwangiza amashyamba kandi bitanakwiye.
Umuturage witwa Nkurikiyinka avuga ko ubundi hakwiye kujyaho itegeko ku buryo n’Umukuru w’Umudugudu areberera amashyamba ari mu Mudugudu we, ugiye kuritema akabanza kugaragaza ibyangombwa bibimwemerera.
Agira ati “Biriya rwose ntabwo ari byo kandi buriya wasanga na Mudugudu abizi ariko akareka ishyamba bakaritema arebera kandi abibona ko ritari ryagakuze. Ubu se urabona umusozi utabaye ubutayu? Twabura imvura ngo ni abayica kandi ari twe twangiza ibiti.”
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe amashyamba, Mbonigaba Jean, avuga ko kugira ngo umuntu asarure ishyamba abisabira uruhushya, nabwo hakabanza hakarebwa ko rikuze ku buryo ryasarurwa.
- Gutema ibiti mu buryo budakwiye biri mu bitera ibura ry’imvura
Ati “Bisaba kuba ishyamba rikuze hanyuma akanyura ku Murenge bakamuha igipapuro cy’ubusabe hanyuma akaza ku Karere tukamuha icyangombwa cyo gusarura ishyamba rye, naho iyo arisaruye nta cyangombwa acibwa amande ari hagati y’amafaranga y’u Rwanda 100,000 na 1,000,000.”
Avuga ko igiti gikunze kigomba kuba kiri hejuru ya santimentero 15 z’umubyimba ku bashaka inkwi cyangwa gutwika amakara nabwo Akarere kakaba kadatanga icyangombwa gisarura ubuso burenze hegitari ebyiri z’ishyamba.
Akarere ka Nyagatare gafite amashyamba ku buso bwa hegitari ibihumbi 45, hashingiwe ku ibarura ry’amashyamba ryakozwe mu mwaka wa 2009, hakiyongeraho andi mashyamba agenda aterwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|