
Bagejeje iki cyifuzo ku buyobozi w’Akarere ka Huye, ubwo ku wa 21 Nzeri 2023 batangizaga igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo wa 2023, igikorwa bakoze batera ibigori mu materasi yahatunganyijwe kuri hegitari zirenga 700.
Umwe mu batuye mu gasantere ka Ruvugizo yavuze ko biteguye gutera ibigori mu materasi, ariko ko imbuto n’ifumbire bitarimo kuboneka.
Yagize ati “Twateguye amasinde, tugeza n’amafumbire mu mirima, n’imvura yaraguye. Ubu turindiriye imbuto kuko ahacururizwa inyongeramusaruro nta bigori bihari n’ifumbire ngo yarashize.”
Yunganiwe na Eric Nsabimana agira ati “Twabanje kubura ifumbire n’ibigori, ariko ibigori byo ejobundi byarabonetse. Ifumbire mvaruganda yo yarabuze. Ubu turateza imborera.”
Bafite impungenge kandi ko nibakomeza kubura imbuto bashobora kurara ihinga, nyamara muri kariya gace abeza ari ababa bahinze mbere.
Umubyeyi wahimukiye mu myaka itandatu ishize ati “Ino aha nabonye iyo batahingiye ku gihe izuba riva kare, ibyinshi bigapfa. Ibishyimbo bipfa bimwe ari ururabo, ibindi ari uruteja harimo udutete tungana n’amasaka.”
Akomeza agira ati “Ubwo rero iyo imvura ibonetse nk’uku, abantu basiganwa mu guhinga. Ufite amafaranga we yongeza n’amafaranga y’umubyizi kugira ngo akunde abone abamuhingira kare.”

Ikibazo cy’ubuke bw’imbuto ndetse n’ubw’ifumbire mvaruganda, cyashimangiwe n’umukozi wa Tubura muri ako gace watumye abayobozi b’Akarere ka Huye ku babazanira inyongeramusaruro agira ati “Ndagira ngo mbatume kuri ba ‘boss’ bo muri Tubura. Nibahe imbuto abahinzi. Na RAB yaradusuye isanga imbuto ari nkeya, nyamara abahinzi bose barimo barayitubaza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yababwiye ko bari gukorana n’abacuruza inyongeramusaruro, babashishikariza kutazibura kuko bafite intego y’uko igihembwe cy’ihinga cyatangijwe kigomba kugenda neza.
Ni no muri urwo rwego abatarabasha kwiyandikisha muri Smart Nkunganire, ubu na bo bemerewe kugura inyongeramusaruro kuri nkunganire.
Yagize ati “Hari hagaragaye imbogamizi yo kutabasha kwiyandikisha muri Smart-Nkunganire kuri bamwe, nko ku badafite sim card za telefone ngo babashe kuzihuza n’ibyangombwa byabo by’ubutaka. Ariko twemeje ko ku Kagari, bafatanyije n’abamamazabuhinzi, bashobora gukoresha intonde, bakabasabira imbuto n’ifumbire.”

Icyo abahinzi basabwa ngo ni ukwifashisha inyongeramusaruro uko bikwiye, kugira ngo bongere umusaruro, kuko ubutaka butiyongera nyamara hakenewe ibyo kurya bihagije.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|