
Ibi biti byatewe mu gikorwa cy’umuganda cyo mu kwezi k’Ukwakira 2017. Byamaze kuba bikuru. Mbere y’uko biterwa wabonaga imisozi yo muri ako gace yambaye ubusa, ku buryo uretse kubura imvura, abahatuye bavugaga ko hashyuha cyane, bakabura imvura bakanahura cyane n’ibiza.
Kuri ubu, ahatewe ibiti byarakuze, kandi abahatuye barabyishimiye, nk’uko bivugwa na Uwitwa Florence Uwimana.
Ati “Ibi biti batarabitera wasangaga haza umuyaga mwinshi, inzu zishakaje amabati ubona zinakomeye zikaguruka. Ubu ntabwo bikibaho. Ikindi hano bahitaga i Buhanga kuko hahoraga izuba ryinshi. Nta n’amahumbezi washoboraga kuhumva. Ariko ubu akayaga karahuha, ugasanga abantu tumerewe neza.”
Yunzemo ati “Turateganya ko mu myaka iza n’inkwi tuzajya tuzibona, kandi n’iyo uhinze imyaka ntibura kwera, upfa kuba ufite ifumbire.”
Uwitwa Eric Nsabimana na we ati “Mu gihe cy’umuyaga mwinshi ibi biti birawufata, inzu zikagira umutekano. Mbere inzu zaragurukaga ari nynshi, ariko ubu haguruka makeya.”
Icyakora, hari imisozi iri hakurya y’i Gafumba ubona itagaragaraho ibiti byinshi, usanga abanyagafumba bifuza ko na yo yazashyirwaho amaterasi ikanaterwaho ibiti, kuko batekereza ko byafasha mu gutuma ubuzima burushaho kugenda neza, muri iki gice kirangwa n’imvura nkeya.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko muri iki gihe hari guterwa imyaka, ariko ko nibarangiza bazinjira mu gihe cyo gutera ibiti, no muri ako gace ngo ntibazahibagirwa.
Anifuza ariko ko byibura muri buri Kagari haba pepiniyeri y’ibiti, byaba ibivangwa n’imyaka ndetse n’iby’imbuto, kugira ngo biterwe ari byinshi, kuko bikenewe.
Agira ati “Abamamazabuhinzi ni abantu bashobora kuba bategura pepiniyeri, ku buryo abatuye mu kagari bajya babasha kubona ibiti byo gutera hafi. Ubumenyi barabufite, uburyo bwo gukorana na ba agoronome burahari.”
Ibi ngo byafasha mu kubona ibiti byo gutera igihe cyose, hadategerejwe igihe cy’ubukangurambaga bwo gutera ibiti gusa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|