Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yafunguwe nyuma yo kurangiza igihano cy’amezi umunani yari yarakatiwe
Kigali Night Run ibanziriza isiganwa mpuzamahanga rya “Kigali International Peace Marathon 2022”, yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki ya 13 Gicurasi 2022, aho yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, bakaba bifuje ko yajya iba kenshi aho kuba rimwe mu mezi atandatu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu Sports mu mukino wo kwishyura, ukaba uw’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021.
Mu mpera z’iki cyumweru harakomeza imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona, aho abakinnyi icyenda batemerewe gukina kubera amakarita
Mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali itsinze Police FC igitego 1-0.
Nyuma y’umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yakiriyemo APR FC ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo bakanganya 0-0, kapiteni wa Rayon Sports yavuze ko bafite icyizere cyo gukomeza mu mukino wo kwishyura.
Mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports inganyije ubusa ku busa na APR FC imbere y’abafana bari buzuye Stade ya Kigali i Nyamirambo
Kuri uyu wa Gatatu hifashishijwe ikoranabuhanga, ni bwo habaye tombola y’amatsinda ya CECAFA y’abagore igiye kubera muri Uganda muri uku kwezi
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gicurasi 2022, ikipe ya Manchester City yatangaje ku mugaragaro ko yaguze rutahizamu ukomoka muri Noruveje, Braught Erling Halland, usanzwe ukinira ikipe ya Borussia Dortmund yo mu Budage.
Imikino ibanza ya 1/2 mu gikombe cy’Amahoro irakinwa kuri uyu wa Gatatu ndetse no ku wa Kane, aho umukino witezwe cyane uzahuza Rayon Sports na APR FC
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 16 bagombaga kwitabira igikombe muri Chypres bamenyeshejwe ko batazitabira iri rushanwa kubera ibyangombwa
Kuri Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, i Kigali nibwo hasozwaga irushanwa rya Tennis riri ku rwego rw’akarere ka kane, ryiswe ‘ITF/ CAT EAST AFRICAN JUNIOR TEAM’S CHAMPIONSHIPS FOR 14 & 16 & UNDER (AJTC)’, ryahuzaga abana batarengeje imyaka 14 na 16, mu bahungu n’abakobwa
Icyumweru twatangiye cyitezwe na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru, ahateganyijwe imikino ikomeye irimo igikombe cy’amahoro ndetse na shampiyona izaba igeze ahakomeye
Mu nama y’inteko rusange isanzwe yateranye ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, yasize Uwirangiye Marc wari usanzwe ari Perezida w’iyo Federasiyo atorewe kongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka itanu iri imbere.
Ikipe ya Gisagara Volleyball irimo kubarizwa mu gihugu cya Tunisia mu mujyi wa Kelibia yatangiye neza itsinda ikipe y’igihangange yo muri Cameroon yitwa Port de Douala aho iyitsinze amaseti 3 kuri 1.
Ikipe ya Gisagara Volleyball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (2022 Africa Club Championship), yisanze mu itsinda rya kane aho irisangiye n’ikipe nka Port Douala yo muri Cameroon ndetse na Equity yo mu gihugu cya Kenya.
Mu mikino y’umunsi wa 26 wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatandatu, APR FC ni yo kipe yonyine yabashije kubona amanota atatu mu gihe indi mikino habayemo kunganya
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ko ubu amakipe atacyemerewe guhindura amasaha n’umunsi w’imikino usibye igihe habaye ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994
Kuri uyu wa Kane, Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya FERWAFA n’Ishyirahamwe ry’imikino y’Aba veterans ku isi (FIFVE) agamije gutegura irushanwa ry’isi ry’amakipe y’aba veterans "Veteran Clubs World Championship" riteganyijwe kubera mu Rwanda muri 2024.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri zirakomeza mu mpera z’iki cyumweru, aho abakinnyi 12 mu cyiciro cya mbere batemerewe gukina iyi mikino kubera amakarita
Ku uyu wa Katatu tariki 5 Gicurasi 2022,nibwo hasojwe imikino ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro aho ikipe ya Police FC yabaye ikipe 4 izakina 1/2 nyuma y’uko isezereye Etoile de l’Est.
Mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Gicurasi 2022 ,ikipe ya Marine FC yakoze amateka itsinda APR FC bwa mbere ariko Marine FC isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Mata 2022, ikipe ya APR FC yakoze impanuka iva i Shyorongi aho isanzwe ikorera imyitozo, ijya kuri sitade ya Kigali gukina umukino wo kwishyura wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, icyakora abakinnyi bayo ntacyo babaye ndetse bakomeje bajya gukina.
Mu mikino yo kwishyura ya 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro yabaye kuri uyu wa Kabiri, Rayon Sports yasezereye Bugesera naho Gasogi ikurwamo na AS Kigali
Ikipe ya Gisagara Volleyball Club iri mu myiteguro ya nyuma mbere yuko yerekeza i Tunis muri muri Tunisia, mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo muri shampiyona (Club Championship).
Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bateraniye mu nama idasanzwe kuri iki Cyumweru, aho bayivuyemo biyemeje kubaka ikipe ya Rayon Sports ikomeye mu mwaka utaha w’imikino
Uwahoze ari umukinnyi akaba n’umutoza w’umupira w’amaguru (ruhago) mu Rwanda, Jimmy Mulisa, yabwiye urubyiruko rukunda uwo mwuga ko uzabageza kure nibirinda SIDA.
Kuri iki cyumweru kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona, yahatsindiye Etoile del’Est ibitego 3-1 bikomeza kumanura icyizere cy’iyi kipe y’Iburasirazuba, cyo kuba yaguma mu cyiciro cya mbere.
Perezida Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 1 Gicurasi 2022, yitabiriye siporo rusange izwi nka Car Free Day, aho yagaragaye mu gace ka Biryogo.
Kuri uyu wa Gatandatu hakomeje imikino y’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022, aho ikipe ya Mukura VS yigeze kumara imikino 11 idatsindwa yujuje itatu itabona intsinzi, Gicumbi FC igakomeza kwegera umuryango w’icyiciro cya kabiri.