
Amakuru y’uko uyu mukino wakuwe mu karere ka Muhanga, Kigali Today yayemerejwe n’umwe mu bantu ba hafi muri Rayon Sports mu kiganiro gito bayihaye.

Yagize ati: "Yego umukino bawimuriye kuri Kigali Pelé Stadium ejo saa cyenda."

Umukino ubanza wari wabereye kuri sitade ya Muhanga tariki 26 Mata 2023 Rayon Sports yari yasuye, yatsinze Police FC 3-2, ikipe izakomeza muri 1/2 ikazahura na Mukura VS.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|