#IHFTrophyU-17: Ikipe y’u Rwanda yazengurutse Kigali yerekana igikombe (Amafoto + Video)
Ku wa kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, ikipe y’Igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 17 muri Handball, yazengurutse ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali yereka Abanyarwanda igikombe yegukanye, mu mikino y’Akarere ka gatanu ikubutsemo muri Tanzania.

Iyi kipe y’u Rwanda yegukanye iki gikombe tariki ya 30 Mata 2023, itsinze ku mukino wa nyuma u Burundi ibitego 38-13, yageze mu gihugu ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 1 Gicurasi 2023, aho aba mbere bahageze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aba kabiri bahagera saa sita zijoro.

Igikombe aba bangavu bakuye muri Tanzania bakakimurikira Abanyarwanda ku wa kabiri hifashishijwe imodoka za Tembera u Rwanda, zazengurutse Umujyi wa Kigali, cyanabahesheje itike yo kuzakina imikino Nyafurika.
Aba banyarwandakazi batarengeje imyaka 17, mu mukino wa handball imikino itanu bakinnye irimo itatu y’amatsinda, umwe wa ½ ndetse n’umukino wa nyuma, yose barayitsinze batambuka gitwari.

Igikombe cya Afurika baboneye itike yo kugikina, kugeza ubu ntabwo hari hamenyekana aho kizabera ndetse n’igihe kizakinirwa.






Amafoto: Eric Ruzindana
Reba ibindi muri iyi Video:
Ohereza igitekerezo
|