Ibi ikipe ya Napoli yabigezeho nyuma yo kunganya umukino w’umunsi wa 33 yari yakiriwemo na Udinese 1-1, n’ubwo itatsinze ariko kunganya uyu mukino byatumye igira amanota 80 ku mwanya wa mbere mu gihe Lazio iri ku mwanya wa kabiri ifite amanota 64.


Ibi bivuze ko n’ubwo Napoli yatsindwa imikino itanu isigaye Lazio itsinda gusa itagera ku manota 80 kuko n’ubundi yagira amanota 79. Iki ni igikombe Napoli yegukanye nyuma y’imyaka 33 kuko yaherukaga igikombe 1989-1990 mu gihe ari shampiyona ya gatatu itwaye mu mateka yayo.

N’ubwo Napoli umukino wayo yari yawukiniye hanze y’ikibuga cyayo aho yari yaherekejwe n’abafana bagera ku bihumbi icumi, ariko mu rugo kuri sitade Diego Maradona abafana bagera ku bihumbi 50 barebye uyu mukino kuri televiziyo kugira ngo bifatanye n’ikipe yabo gutwara igikombe cya shampiyona.

Napoli yagombaga kwegukana iki gikombe tariki 30 Mata 2023 ubwo mu rugo yakinaga na Salernitana bakanganya igitego 1-1 mu gihe yasabwaga gutsinda kuko Lazio icyo gihe yari yatsinzwe na Inter ibitego 3-1.





National Football League
Ohereza igitekerezo
|