#TAM2023: Amakipe ya APR na Police yegukanye irushanwa ryo gushimira abasora

Ku Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023, mu nyubako y’imikino ya BK ARENA, hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo gushimira abasora mu mukino wa Volleyball (Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament).

Ku nshuro yayo ya mbere kuva iri rushanwa ryatangizwa muri 2021, amakipe ya APR VC mu cyiciro cy’abagabo na Police VC mu cyiciro cy’abagore ni yo yegukanye ibikombe na sheki ya miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda kuri buri kipe.

APR VC ni yo yegukanye igikombe mu bagabo
APR VC ni yo yegukanye igikombe mu bagabo

Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament ni irushanwa ritegurwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority, ku bufatanye na Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) aho ryitabirwa n’amakipe yose abyifuza ariko asanzwe yitabira amarushanwa ategurwa na Federasiyo (FRVB).

Iri ryabaga ku nshuro ya gatatu aho ryitabiriwe n’amakipe 9 mu byiciro byombi abagabo n’abagore yari yagabanyijwe mu matsinda abiri abiri muri buri cyiciro.

Mu bagabo mu makipe yitabiriye ntihagaragayemo amakipe ya REG VC yari ibitse iri rushanwa nyuma yo kuryegukana muri 2022, na GISAGARA VC itararyitabiriye ahanini bitewe n’uko yisanze nta bakinnyi ifite nyuma yo gutakaza abakinnyi bane berekeje mu makipe ya REG na APR VC.

Ibi byatumye umubare w’abagombaga kwitabira iri ruhanwa mu cyiciro cy’abagabo ugabanuka gusa nanone hiyongereyemo ikipe ya KEPLER ndetse na East African University Rwanda, amakipe mashya muri Volleyball y’u Rwanda.

Abarimo Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri Minisiteri ya Siporo, bashyikiriza igikombe ikipe ya Police VC
Abarimo Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri Minisiteri ya Siporo, bashyikiriza igikombe ikipe ya Police VC

Mu nzira iberekeza ku gikombe duhereye muri 1/2, ikipe ya APR VC y’abagabo yasezereye ikipe ya POLICE VC iyitsinze amaseti 3-1 ihita yerekeza ku mukino wa nyuma aho yahuye n’ikipe ya KEPLER VC yo yari yasezereye ikipe ya EAUR muri 1/2 iyitsinze amaseti 3-0.

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya POLICE VC yatsinze ikipe ya APR VC muri 1/2 amaseti 3-2 nyuma yo kuva inyuma ikishyura amaseti 2 yari yatsinzwe ndetse ikanarenzaho igatsinda na seti ya kamarampaka ku manota 15 ku 9.

Iri rushanwa ry’iminsi ibiri, amakipe yaryegukanye yahawe sheki ya miliyoni ebyiri kuri buri imwe, ikipe zabaye iza kabiri zahawe miliyoni imwe n’igice y’amanyarwanda naho amakipe yabaye aya 3 ahabwa miliyoni imwe.

Ikipe ya Police y'abagore yifotoreza ku gikombe
Ikipe ya Police y’abagore yifotoreza ku gikombe

Iri rushanwa ni ryo ryasoje amarushanwa y’uyu mwaka ategurwa na Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda aho ubu hakurikiyeho irushanwa ry’Akarere ka gatanu (CAVB ZONE V) ritangira guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ugushyingo 2023.

Kepler yegukanye umwanya wa gatatu mu bagabo
Kepler yegukanye umwanya wa gatatu mu bagabo
RRA yegukanye umwanya wa gatatu mu bagore
RRA yegukanye umwanya wa gatatu mu bagore
Ikipe ya Kepler ni imwe mu makipe akomeye
Ikipe ya Kepler ni imwe mu makipe akomeye
Ibyishimo byari byose ubwo begukanaga igikombe
Ibyishimo byari byose ubwo begukanaga igikombe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka