Rutahizamu wa Kiyovu Sports Freeman Obediah Mikel arishyuza Kiyovu Sports amafaranga avuga ko yasinye mu masezerano ariko kugeza ubu akaba atarigeze ayahabwa.

Ayo mafaranga uyu rutahizamu yishyuza Kiyovu Sports harimo 5,000,000 Frws yagombaga guhita ahabwa agisinya amasezerano, 18 000 000 Frws yagombaga guhabwa shampiyona igitangira ndetse n’amafaranga y’umushahara wa buri kwezi.
✍️ We are delighted to announce the signing of OBEDIAH MIKEL FREEMAN on 3 years Deal, Welcome Obediah 🇱🇷 💚🤍#KiyovuSports💚🤍 #MerciKiyovu pic.twitter.com/oVWoqHkErA
— Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) July 25, 2023
Ibikubiye mu ibaruwa yandikiwe Kiyovu Sports
Impamvu: Gusaba ko Umukinnyi Freeman Obediah Mikel ahabwa ibyo
yemererwa
Mu izina no mu mwanya wa Freeman Obediah Mikel, Nshingiye ku masezerano yok u itariki ya 24/6/2023, Freeman Obediah Mikel yagiranye na Kiyovu Sport mu kumvikana ibi bikurikira:
– Ko amasezerano mugiranye ahwanye nimyaka itatu y
imikino nkuko
bigaragara mu gace ka 2;
- Ko agaciro k
amasezerano ari amafaranga yu Rwanda Miliyoni
makumyabiri n
eshatu agomba kwishyurwa mu buryo bukurikira nkuko
agace ka 5 k
amas3zerano kabiteganya:
Guhabwa miliyoni 5 ( 5 000 000 Frw) amasezerano agishyirwaho
umukono;
Guhabwa amafaranga miliyoni cumi numunani zisigaye igihe
championat yagombaga kuba itangiye;( 18 000 000)
Guhembwa amafarnga ibihumbi Magana atandatu buri kwezi k
umushahara ( 600 000)
Guhabwa ibihumbi mirongo itatu ( 30 000) Kiyovu yatsinze umukino
Guhabwa icumbi mu gihe cyose cyaya masezerano;
Guhabwa uburyo bwo kugera ku kazi
Guhabwa itike imujyana mu biruhuko.
Nk
uko biteganywa mu gace ka 5.2 ko amasezerano atangira gushyirwa mu bikorwa
igihe umukinnyi atangiye TPO, Release letter na criminal record kandi yarabitanze
nkuko yabisabwaga.
Nk
uko biteganywa mu gace ka 15 kamasezerano impande zombi zagiranye ko
ibitarateganijwe mu ngingo za 9,10,11 na 12 hazakoreshwa uburyo bwo gukemura
amakimbirane buteganywa na FERWAFA;
Nshingiye ku ngingo ya 64 y
itegeko rigenga amasezerano ivuga ko amasezerano
akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye. Ashobora
guseswa ari uko babyumvikanyeho cyangwa ku mpamvu zemewe n’amategeko.
Agomba kubahirizwa nta buriganya;
Niyo mpamvu, mbamenyesha ko ikibazo cyo kudahabwa ibikubiye mu masezerano
nta mpamvu yatanzwe kitateganijwe muri ziriya ngingo bityo tukaba tubasaba ko
mu gihe kitarenze iminsi 3 yakazi mwaba mwishyuye Freeman Obediah Mikel
amafaranga yose mu mugomba n
ibindi biteganywa n` amasezerano. Nimuramuka
mutabikoze tuzashyikiriza ikirego inzego za sport zibifite mu nshingano nta yindi
nteguza.
Mugire amahoro.
Mu izina rya Freeman Obediah Mikel
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese Kiyovu ibi biyibaho yiteguye kubikemura ite kd nayo mo imbere bikomeje kugorana, begeranye amaboko rwose ntibage mumanza kd yari imaze kugaruka k’uruhando rw’abakomeye hano mu Rwanda