SittingVolleyball: Amakipe y’u Rwanda yerekeje mu Gikombe cy’Isi yashyikirijwe ibendera (Amafoto)
Amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball, abagabo n’abagore, ku wa 2 Ugushyingo 2023 mbere y’uko ahaguruka yerekeza mu mikino y’Igikombe cy’Isi izabera mu Misiri, yashyikirijwe ibendera asabwa guhesha ishema Igihugu.

Ni umuhango wabereye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya Siporo i Remera, aho abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, abagabo n’abagore bashyikirijwe ibendera na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, wabasabye kwitwara neza mu mikino y’Igikombe cy’Isi bagiye kwitabira mu Misiri, hagati y’itariki 11 na 19 Ugushyingo 2023, ariko anabashimira urwego bamaze kugeraho.
Minisitiri Munyangaju mu ijambo rye, yavuze ko bishoboka ko umwanya wa 13 ku Isi u Rwanda ruriho mu bagabo mu mukino wa sitting volleyball, bishoboka ko mu gihe bakwitwara neza bawuvaho bakigira imbere, kimwe na bashiki babo bari ku mwanya wa gatandatu. Yibukije ko bitwaye neza imyanya itanu iri imbere yabo na yo bayikuramo bakaba baba aba mbere.

Aya makipe uko ari abiri yahagurutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, anyura Entebbe muri Uganda aho yahagurutse yerekeza i Cairo mu Misiri, biteganyijwe ko agerayo saa 11h25 za mu gitondo.
U Rwanda rwagiye mu Misiri kare kugira ngo bahakomereze imyiteguro bakina n’imikino ya gicuti, yo kubafasha gukomeza kwitegura iri rushanwa neza ruhagarariyemo Afurika, rwo n’ikipe y’igihugu ya Misiri mu bagabo n’abagore.





Ohereza igitekerezo
|