Ku munsi wa nyuma w’imikino y’amatsinda, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yatsinze umukino wa mbere mu gikombe cy’Afurika, itsinze Zambia ibitego 36-25.
Ni umukino wabereye mu nyubako ya kabiri ya Cairo Stadium, aho amakipe yombi yahataniraga umwanya wa gatatu mu itsinda.
Umukino ugitangira mu munota wa mbere u Rwanda rwabonyemo ikarita y’umuhondo n’igihano cy’iminota ibiri yahawe Kubwimana Emmanuel, naho igitego cya mbere kiboneka ku munota wa 3 gitsinzwe na Zambia.
Zambia yatangiye kugenda igenda imbere y’u Rwanda kugeza ku munota wa 10 ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yamaze kujya imbere ifite ibitego 6-4.
U Rwanda rwatangiye kuyobora umukino rubifashijwemo n’abakinnyi nka Mbesutunguwe Samuel na Kubwimana Emmanuel bagoye cyane ikipe ya Zambia, igice cya mbere kirangira u Rwanda rutsinze ibitego 18 kuri 12.
Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwugariraga neza rwanakomeje kuyobora umukino, uza kurangira u Rwanda rubonye intsinzi y’ibitego 36 kuri 25 bya Zambia.
Mbesutunguwe Samuel w’u Rwanda wahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi, ni nawe watowe nk’umukinnyi mwiza w’umunsi (MVP).
Nyuma yo gusoza imikino y’amatsinda ku mwanya wa gatatu, u Rwanda ruzakina na Gabon yabaye iya kane mu itsinda C, bahatanira imyanya mu irushanwa ryiswe President’s Cup.
Ohereza igitekerezo
|