Nyarugenge: Yafatiwe mu cyuho acukura inzu y’umucuruzi

Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Gasharu, Umudugudu wa Rwintare, mu ijoro ryo ku itariki 23 Werurwe 2024 umujura yafatiwe mu cyuho arimo acukura inzu y’umucuruzi.

Uwo mugabo wacukuye inzu akinjiramo basanze yakuyemo inzugi n’ibindi bikoresho bitandukanye by’uwitwa Havugimana William.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uyu mujura yari kumwe na mugenzi we umwe ariko we akaba atahise afatwa inzego z’umutekano zikaba zahise zitangira kumushakisha.

SP Twajamahoro avuga ko inzego z’umutekano zitazihanganira abakora ibikorwa by’ubujura, kandi ko aho bazaba bari hose bazafatwa.

Ati “Mbonereho nshimire abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano gutanga amakuru uyu mujura agafatwa, nabibutsa ko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we, bakumira icyaha kitaraba, batangira amakuru ku gihe kandi vuba.”

Bimwe mu byo akekwaho kwiba
Bimwe mu byo akekwaho kwiba

SP Twajamahoro asaba abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere bakareka ibikorwa by’ubujura kuko uzabigerageza azafatwa agashyikirizwa inkiko akabihanirwa.

Abaturage barasabwa gukomeza ubufatanye n’inzego zishinzwe umutekano bahanahana amakuru ku gihe na Polisi kugira ngo abanyabyaha bafatwe n’ibyo bibye bigaruzwe.

Polisi ishimangira ko abantu bagitekereza kwiba nta mahirwe bafite mu muryango nyarwanda kuko abaturage bahagurukiye kurwanya abo bantu babinyujije mu bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano.

Aho bivugwa ko yatoboye akinjira mu nzu imbere
Aho bivugwa ko yatoboye akinjira mu nzu imbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka