Handball: APR na Police zatangiye shampiyona zitsinda (Amafoto)
Mu mpera z’icyumweru gishize kuva ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024 kugeza ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, hatangijwe shampiyona ya Handball mu Rwanda hakinwa imikino itandukanye, maze amakipe ya APR HC ndetse na Police HC zitwara neza.
Ni imikino yakiniwe ku bibuga bitandukanye birimo ikibuga cya Kimisagara, ADEGI Gituza ndetse na Kigoma mu bagabo.
Ni shampiyona yagiye gutangira abakunzi b’uyu mukino bayitegereje cyane kubera ko uyu mwaka hakozwe impinduka nyinshi by’umwihariko ku isoko ry’igurisha ku makipe atandukanye mu buryo bwo kwiyubaka, hongerwamo imbaraga mu makipe, ariko kandi ni shampiyona izaba irimo imbaraga kuko u Rwanda ruri kwitegura kwakira igikombe cy’Isi cya 2026.
Ku munsi wa mbere wa shampiyona hakinwe imikino irindwi, ikinirwa ku bibuga bitandukanye birimo ADEGI, Kigoma ndetse na Kimisagara.
Mu mikino yabereye kuri ADEGI; Ikipe ya UR Huye yatsinze ADEGI yakiniraga imbere y’abafana bayo ibitego 35-30. Ikipe ya APR HC yiyubatse uyu mwaka izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika yatsinze UR Huye amanota 45-23. APR HC kuri uwo munsi kandi yatsinze ADEGI biyoroheye ibitego 26-09.
Ku kibuga cya Kigoma, ES Kigoma yatsinze UR Rukara ibitego 31-24, UR Rukara kandi yongeye gutsindwa na Police ibitego 49-13, Police yiyubatse neza muri uyu mwaka yongera gutsinda ES Kigoma ibitego 33-14.
Ku kibuga cya Kimisagara, Gorillas HC yari yakiriye Nyakabanda, maze ikipe ya Nyakabanda HC yitwara neza itsinda Gorillas ibitego 33-13.
Ku Cyumweru imikino yakomeje hakinwa umunsi wa kabiri wa shampiyona
Ku kibuga cya Kimisagara, Gorillas HC yatsinze UR Rukara itari nziza cyane muri izi ntangiriro za shampiyona ibitego 38-22, UR Rukara kandi yongeye gutsindwa na APR HC ibitego 33-14, APR HC yari nshya muri uyu mukino kubera abakinnyi yaguze muri Gicumbi HC yongeye kwerekana ko yaguze neza itsinda Gorillas HC ibitego 42-20.
I Kigoma kandi na ho imikino yakomeje, ES Kigoma itsinda UR Huye ibitego 27-21, UR Huye itsinda umukino wa mbere ikipe ya Nyakabanda ibitego 37-31. Byahise bishyira iherezo ku ikipe ya Nyakabanda, kuko yahise itsindwa undi mukino n’ikipe ya ES Kigoma ibitego 28-34.
Muri Gatsibo ku kibuga cya ADEGI hakinwe umukino umwe, aho Police HC yatsinze umukino wayo wa kabiri itsinda ADEGI ibitego 46-21.
Mu bagore kandi na ho ku Cyumweru imikino yakinwaga, ISF Nyamasheke itsinda UR Huye ibitego 34-15, UR Huye itsindwa irushwa cyane na ESC Nyamagabe ibitego 33-20, ndetse kandi umukino wari ukomeye kuri uyu munsi wahuje ESC Nyamagabe na ISF Nyamasheke. Umukino warangiye ESC Nyamagabe itsinze ISF Nyamasheke ibitego 27-17.
Mu bagabo amakipe ya APR HC ndetse na Police ni yo makipe ataratsindwa umukino, Police ikaba ari yo kipe imaze kwinjiza ibitego byinshi kugeza ku munsi wa Kabiri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|