Rusizi: Abanyeshuri babiri baravugwaho kugerageza kuroga bagenzi babo

Abanyeshuri babiri b’abakobwa b’imyaka 20 na 19 y’amavuko baravugwaho kugerageza kuroga bagenzi babo bakoresheje umuti wica imbeba.

Biga ku ishuri rya GS Mutongo riherereye mu Kagari ka Tara mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.

Byabaye ku wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025 ubwo abanyeshuri bagenzi babo bajyaga kurya saa saba z’amanywa, bakumva umuti w’imbeba unuka mu biryo.

Uwo munyeshuri w’imyaka 20 yemeye ko yashyizemo uwo muti mu isafuriya y’imboga abipanganye na mugenzi we, avuga ko yashakaga kubaroga kubera ko bajya bamubwira amagambo asesereza.

Abo banyeshuri bashyikirijwe RIB kugira ngo ikurikirane icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubu se umwana uroga kuri iyo myaka yazagera muri 40 yishe bangahe?
Mbega igisebo ku umuryango we!
Akato ngo karibu!

Mparambo yanditse ku itariki ya: 26-01-2025  →  Musubize

Ababana rwose nuku jya ba ga nirizwa baba bafite impa mvu nyi nshi nkd mubagire inama

maombe aline yanditse ku itariki ya: 26-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka