Rusizi: Umusore birakekwa ko yiyahuye kubera ko umukobwa yamubenze
Umusore witwa Ishimwe Ramazani wo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, wari ufite imyaka 24 y’amavuko, birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi, nyuma y’uko umukobwa amwanze.
Umurambo w’uwo musore wabonetse amanitse mu mugozi yapfuye, nk’uko inkuru dukesha ikinyamakuru Konekt 250 ibivuga.
Uwo musore ngo yasize yanditse urupapuro, avugamo ko yahisemo kwiyahura kuko kubengwa n’uwo mukobwa bingana no gupfa.
Muri iyo baruwa, yanditse yibaza impamvu agerageza gukunda ariko ntibimuhire, ndetse n’ibindi ageragezamo amahirwe ntibimukundire.
Ishimwe Ramazani biravugwa ko yakundaga cyane uwo mukobwa, akaba ndetse yarii aherutse kumwereka se, nyamara uwo mukobwa we akaba ngo yari afite undi musore akunda uba i Kigali.
Ubuyobozi bugira inama abakundana ko mu gihe hagize uwanga undi, umuti atari ukwiyahura, kuko aba ashobora kubona undi bakundana.
Ibaruwa bivugwa ko yasize yanditse:
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje kubona umusore ukirimuto yiyahura ababyeyi be bihangane niho isi igeze ark ababakobwa nabo bagabanye uburyarya bavugishe ukuri
Yali umusore mwiza.Umuntu wiyahura,aba ameze nk’uwataye ubwenge.Ababyeyi be nimwihangane.Buri mwaka,ku isi yose hiyahura abantu bagera kuli 1 million.Muli Nigeria,abantu bagera kuli 50 biyahura buri kwezi kubera Betting.Le 26/03/2024,ku Kimironko,umusore w’imyaka 32,yariyahuye,asimbukiye muli etaje ya 4 y’inzu yitwa Promise House,kubera kuribwa muli Betting.Le 14/10/2023, mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze,abagabo 3 bariyahuye,ku mpamvu zitandukanye.Report ya Rwanda Biomedical Center (RBC) ivuga ko buri kwezi mu Rwanda abantu bagera ku ijana bagerageza kwiyahura.Amaherezo azaba ayahe?Mu isi nshya dutegereje izaba paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13 ,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu birinda gukora ibyo Imana itubuza.