Abanyarusizi bashimiye Kagame wongeye kubagira Abanyarwanda
Abatuye Akarere ka Rusizi bashimiye Kagame Paul, kuba yarongeye gutuma bitwa Abanyarwanda, mu gihe ku gihe cya Leta ya Perezida Habyarimana Juvenal bavugaga Abanyarwanda, Abanyarwandakazi, bakongeraho n’Abanyacyangugu nk’aho bo batari Abanyarwanda.
Kagame Paul umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi yakiriwe mu Karere ka Rusizi ku isaha ya saa tanu n’iminota 25 kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024, aho abaturage bagaragaje ubudasa bwo kumwakira mu rurimi rwihariye ruvugwa n’abaturage ba Nkombo n’uduce tumwe twa Rusizi bamushimira ibyiza yabagejejeho birimo ibikorwa remezo.
Muri izo mvugo zizwi ku Nkombo ubwo bakiraga Kagame bagira bati "Kagame enyanya enyanya", bivuga ngo "Kagame ku isonga". Bakomeje bagira bati "Tukusima bwenene", bisobanuye "Turagushimira cyane".
Dieudonné Sibomana wayoboye gahunda yo kwamamaza umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rusizi avuga ko byinshi bashima harimo kuba baragizwe abanyarwanda.
Ati, "Muri byinshi dushima, uhamagaye buri wese mu bari hano yabona byinshi dushima."
Ndamwemera Jean Paul avuga ko yagize umugisha wo kudasumbya abo Kagame agaburira. Agira ati "Narize ndarangiza mu ishami ry’ubuhinzi, ntekereza gushaka akazi ariko nibuka ijambo utubwira ko Intore yishakira igisubizo. Ababyeyi banyishyuriye bakoresheje igihingwa cy’Ikawa, nanjye mpinga Ikawa ntera ibiti ibihumbi 15, kandi mfite inganda ebyiri z’Ikawa. Ibyo bikorwa tubikesha umutekano, ntitwikanga tujya mu murima tugahinga tukeza, tugasarura".
Yakomeje agira ati, "Nkorana n’urubyiruko 120 mu gutunganya umusaruro ndetse nkorana n’abahinzi 1260 hirya no hino mu Karere, ngurisha Ikawa mu bihugu by’Ubutaliyani, Ubwongereza n’Ubuholandi, kandi baza gusura aho dutunganyiriza Ikawa, bakaza bambaye Visit Rwanda, tugatunganya Ikawa bitewe n’ibyifuzo byabo."
Akomeza avuga ko kubera impanuro za Perezida Kagame yahawe igihembo muri Amerika. Ati, "Icyanshimishije ni uko bagushima cyane ngo dufite umusaza ukomeye, amahanga arakwemera."
Akomeza agira ati, "Nafatanyije na bagenzi banjye dushinga ikigo cy’ishuri kandi dufite abana biga neza bakajya mu bigo byiza."
Akomeza avuga ko Abanyarwanda bagirirwa icyizere kubera imiyoborere myiza, kandi kugira umutekano bituma abantu bisanzura mu mikorere.mAbatuye Rusizi bashima kuba barashyiriweho indege ituma bakorera i Kigali bagashobora gutaha.
Ndamwemera yavuze ko ibyo byose byagezweho kubera umutekano n’imiyoborere myiza, ashimangira ko gutora Perezida Kagame ari ukwizigamira kandi biteguye kumutora 100%.
Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO
Reba ibindi muri iyi Video:
Ohereza igitekerezo
|