Mu birarane Miliyoni 800 Frw y’ingurane, Akarere ka Rusizi kagiye kwishyura Miliyoni 22 Frw

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi Habimana Alfred yemereye Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore ko ibirarane akarere gafitiye abaturage ku mitungo yabo yangijwe ku bw’ibikorwa rusange bagiye gutangira kwishyurwa.
Meya Habimana yavuze ko mu mwenda w’ingurane urenga gato miliyoni magana inani bafitiye abaturage, bagiye kwishyuramo miliyoni 22 Frw andi akazagenda yishyurwa buhoro buhoro.
Ni ibiganiro byabereye ku Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama byibanze ku bibazo by’abaturage batishyurwa n’ akarere na ba rwiyemeza mirimo batasibye ibyobo biteza abaturage impanuka.

Ibi bibazo byabajijwe Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rusizi bikubiye muri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025 kugira ngo abitangeho ibisobanuro.
Abadepite bagaragaje ko Akarere ka Rusizi, kabereyemo abaturage umwenda wa miliyoni 806 Frw z’ingurane zagombaga gutangwa ku mitungo yangijwe hubakwa ibikorwa rusange.
Ikindi ni ikibazo cy’abaturage batinze guhabwa ingurane, icy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’amabuye asanzwe akoreshwa mu bwubatsi bukorerwa ahatemewe.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi yabwiye Abadepite ko Akarere kakoze ibyo kasabwaga kuri iki kibazo cyo kunoza urutonde rw’abaturage bagomba guhabwa ingurane ariko n’ubu batarishyurwa n’ibigo bigomba kubishyura.
Ikindi kibazo cyagaragajwe muri Raporo y’Umuvunyi, Akarere ka Rusizi katanzeho ibisobanuro, ni icy’umwenda wa miliyoni 66 Frw, Ishuri rya TTC Giheke, ribereyemo abaturage barigemuriye ibiryo ndetse n’ibigo byakoze imirimo y’ubwubatsi muri iri shuri ariko bose bakaba batarishyurwa.

Kuri iki kibazo Meya Habimana avuga ko cyatewe nuko mbere Ishuri rya TTC yacumbikiraga abanyeshuri benshi nyuma rikaza guhabwa bake rikabura amafaranga yo kwishyura uyu mwenda.
Ku kibazo cy’ibirombe Meya yavuze ko hagiye gutegurwa imiganda y’abaturage bagasiba ibirombe mu rwego rwo kwirinda impanuka byateza.
Ohereza igitekerezo
|
Ngo million zingahe muri zingahe🤔🤔