RIB yafashe abantu batatu bakekwaho kwica Umupolisi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umupolisi uherutse kuboneka mu muhanda mu Karere ka Rusizi yapfuye.

Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku itariki 12 Gicurasi 2023, mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yagize ati “Ku bufatanye bwa RIB na Polisi y’Igihugu, hafashwe Nkejuwimye Dieudonné, Iradukunda Pacifique na Ndayisaba Joyeux, bakekwaho kwica PC Sibomana Simeon, Umupolisi wakoreraga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusizi, kubera urugomo rushingiye ku businzi”.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, akomeza avuga ko aba bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe hagikorwa iperereza ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB iributsa buri wese ko kuvutsa umuntu ubuzima ari icyaha cy’ubugome kandi gihanwa n’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ndetse ko uzabikora wese azahanwa hakurikijwe ayo mategeko.

Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, mu ngingo ya 107 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rigena ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka