Rusizi: Urumogi rupima toni imwe n’ibiro 400 rwatwitswe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatwitse ibiyobyabwenge bwo mu bwoko bw’urumogi rwafatiwe mu baturage rupima ibiro 1,400 (toni imwe n’ibiro 400).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent (SP) Karekezi Twizere Bonaventure, yabwiye Kigali Today ko urumogi rwatwitswe rwakuwe mu mirenge itandukanye mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge.

Agira ati “Twarukuye hirya no hino mu bikorwa byo kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge. Hari urwafatanywe abamotari, urundi rufatwa rukuwe mu mazi y’ikiyaga cya Kivu.”

SP Karekezi avuga ko ibiyobyabwenge byatwitswe batabibara mu mafaranga ariko asaba abantu bishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kubireka kuko bibahombya, bikiyongeraho guhanwa n’amategeko.

Ati “Gutunda ibiyobyabwenge ni icyaha gihanwa n’amategeko kandi ufashwe agahabwa igifungo cya burundu. Umuntu wese utunda, ababafasha kubizana mu gihugu, ababihinga n’ababibika bakajya babicuruza, ufashwe ari muri ibyo bikorwa aba ari mu cyaha kandi iyo abihamijwe n’amategeko arabihanirwa. Uretse igifungo, acibwa amande ari hejuru ya miliyoni 20. Abaturage bagomba kwirinda kwijandika muri icyo gihombo.”

SP Karekezi asaba abamotari batwara abahetse ibiyobyabwenge kugira amakenga kandi bagatanga amakuru birinda kuba abafatanyacyaha.

Yagize ati “(Umumotari) ntabwo yabura kugiterura ngo agishyire kuri moto cyangwa kugikoraho. Bagomba kugira amakenga, cyane cyane igihe agiye gutwara ikintu agiye ahantu hateye amakenga. Nubwo tutabasaba gusaka abagenzi, ariko ashobora gutanga amakuru inzego z’umutekano zikagenzura ibyo umugenzi atwaye.”

Igikorwa cyo gutwika urumogi mu Karere ka Rusizi cyabereye ku cyicaro cya Polisi mu Murenge wa Kamembe tariki ya 22 Kanama 2023. Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, asaba abaturage kwirinda gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi haba ku buzima bwabo no ku bukungu bw’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge gusa si byiza kubitwikira ku gasozi kuko uwo mwotsi uhumznya Ibidukikije.
Police yazareba incinerator itwikiramo ibyo iba yafashe.
Murakoze

Grace yanditse ku itariki ya: 23-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka