Paul Kagame enyanya enyanya! - Abanyarusizi bakira Kagame
Abanya-Rusizi mu gikorwa cyo kwakira umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame wahiyamamarije kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024 Abanyarusizi bamwakiriye mu mvugo y’Amashi ‘Kagame enyanya enyanya’ bisobanuye ngo ‘Kagame ku Isonga’.

Umukandida wa RPF kandi yakirijwe indirimbo ziririmbwe mu rurimi rw’Amashi byumwihariko ‘Itorero Abasamyi ba Nkombo’, ndetse n’abafashe ijambo bagiye bakoresha uru rurimi ruvugwa cyane n’abatuye mu gace ka Nkombo muri aka Karere.
Ubwo umukandida wa FPR Inkotanyi yari amaze kugera kuri site yari iteraniyeho abarenga ibihumbi 200, bamwakiranye ibyishimo bidasanzwe no mu buryo bwihariwe n’Abanyarusizi, bagira bati ‘Kagame enyanya enyanya’, bivuga ngo ‘Kagame ku isonga’.
Bakomeje bagira bati ‘Tukusima bwenene’, bisobanuye ‘Turagushimira cyane’.

Paul Kagame nawe ubwo yafataga ijambo abasuhuza, yagize ati “Banyigishije kuvuga ngo ‘Mwazugire’ enyanya enyanya. Uru rurimi nzarwiga nanjye ndumenye neza njye nduganiramo namwe”.
Nkubana Alphonse, Umuyobozi w’Ishyaka PSP riri mu mashyaka umunani yifatanyije na FPR-Inkotanyi mu kwamamaza Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yasobanuye ko Abanyarusizi bazi ibyiza FPR yabagejeje ubu bakaba barateye imbere babikesha imiyoborere myiza.

Yatanze urugero rw’umugabo bahuye ukora umwuga wo kogosha amubaza uwo azatora amubwira ko ari Paul Kagame kuko yamugejeje ku byiza byinshi.
Ati “Umugabo witwa Bikorimana Athanase wogosha namubajije niba azaza hano kubabamazaza ambwira ko atazategereza ejo ahubwo azahararara kubera ko afite umwana mu gisirikare kandi ageze mu ngabo z’u Rwanda yahawe amahirwe yo kwiga hanze y’u Rwanda arangije kwiga ahabwa inshingano zo kuyobora indege ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali”.

Kubera ibyiza abanyarwanda bagejejeweho na RPF Inkotanyi Abanyarusizi basazereanyije umukandida wa FPR Inkotanyi ko tariki 15 Kamena 2024 bazamuhundagazaho amajwi kugira ngo akomeze abageze ku iterambere.


Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO
Reba ibindi muri iyi Video:
Ohereza igitekerezo
|