Amafoto & Video: I Rusizi babukereye mu kwakira umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024, byakomereje mu Karere ka Rusizi aho imbaga y’abantu yazindutse ijya kumwakira.

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi baturutse mu bice bitandukanye bw’Akarere ka Rusizi bazindutse babukereye mu myambaro y’amabara aranga Umuryango FPR Inkotanyi bagiye kwakira umukandida wabo mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Ingeri z’abantu batandukanye bazindukiye kuri sitade ya Rusizi baririmba indirimbo na morali nyinshi bagaragaza ko bishimiye ibyiza umukandida wabo Paul Kagame yabagejejeho muri manda irangiye y’imyaka irindwi.
Ni indirimbo zumvikanamo umwihariko w’aka gace k’Igihugu haba mu miririmbire, mu rurimi ndetse no mu mibyinire itamenyerewe henshi mu Gihugu, umwihariko ukaba wumvikana cyane cyane ku baturutse mu bice bya Bugarama no ku kirwa cya Nkombo giherereye rwagati mu kiyaga cya Kivu.

Ibyo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimira bagejejweho n’umukandida wabo Paul Kagame biri mu nkingi zose z’iterambere haba mu bukungu, imibereho myiza, ubuzima, uburezi n’ibikorwa remezo n’ibindi, bakaba biteguye kumutora kugira ngo akomeze abagezeho ibyiza yabateganyirije muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Imyiteguro yo kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi i Rusizi imaze iminsi, by’umwihariko mbere y’umunsi nyirizina, urubyiruko n’abandi bantu batandukanye mu mujyi wa Rusizi barimo baririmba indirimbo zitandukanye zimuvuga ibigwi n’ubutwari byamuranze mu myaka amaze ayobora Igihugu.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame bikomereza mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024, n’i Karongi tariki 30 Kamena 2024.
Andi mafoto:



























Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO
Reba ibindi muri iyi Video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|