Nyamagabe: Isuri ibangamiye impunzi zo mu nkambi ya Kigeme
Ikibazo cy’isuri kigaragara mu nkambi ya Kigeme kibangamiye impunzi z’Abanyekongo ziri muri iyi nkambi, kuko iyo imvura muri iki gihe cy’imvura iguye amazi yinjira mu mashitingi cyane ko iyi nkambi yubatse ku musozi.
Iyo imvura iguye amazi abatembana akinjira no mu nzu ugasanga agiye no mu bikoresho byabo, bakagerageza kuyashakira inzira ku mpande z’amahema batuyemo, nk’uko bitangazwa na bamwe muri izi mpunzi nka Angélique Mukamurenzi.
Ati: “Amazi ejo bundi yaradutembanye tunaryama no hasi kandi mfite n’uruhinja. Naraye nicaye mbega nsa n’unahagaze”.
Izi mpunzi zifuza ko bakora ibishoboka byose iki kibazo kigahagurukirwa , isuri ibahangayikishije ikabonerwa umuti.

Iki kibazo cy’isuri ni kimwe mu byatumye Minisiteri ishinzwe gucunga Ibiza n’ibibazo by’impunzi (MIDIMAR), ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) n’indi miryango igira uruhare mu kwita kuri izi mpunzi bagirira uruzinduko muri iyi nkambi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11/10/2012.
Minisitiri wa MIDIMAR, Gen. Marcel Gatsinzi, yatangaje ko kubakira izi mpunzi byakozwe mu buryo bwihutirwa, ubu bari gukora neza ibitari bitunganye, nko kubaka amazu yari atameze neza, kubaka Amashuri y’abana, ibirebana n’ubuvuzi, ububiko bw’ibiribwa n’ibibazo byo kwita ku bidukikije.

Minisitiri Gatsinzi avuga ko ahantu hubatse iyi nkambi ari ahantu h’imisozi kandi hari ubutaka bworoshye, akavuga ko amazi y’imvura n’ayo bakoresha, guca imihanda n’inzira bigomba gukorwa barengera ibidukikije, akavuga ko hakiri ibyo gukorwa.
Yongeyeho ko nk’uko Leta y’u Rwanda isaba buri Munyarwanda kwita ku butaka bwe, n’izi mpunzi zatijwe ubutaka ziri gukangurirwa kuhabungabunga cyane cyane ko ari mu gihe cy’imvura.

Uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Neimah Warsame, yatangaje ko kurengera ibidukikije ari imwe muri gahunda Leta yitayeho kandi nabo babiha agaciro, bityo amashami y’umuryango w’abibumbye, MIDIMAR n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) bakazafatanya kugira ngo babashe kugera ku ngamba zo kurengera ibidukikije.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|