Nyagatare: Aborozi batanga amata ahabwa abana barinubira gutinda kwishyurwa
Aborozi batanga amata ahabwa abanyeshuri mu rwego rwo kurwanya igwingira na bwaki, barinubira gutinda kwishyurwa kuko ubundi bishyurwa nyuma y’iminsi 15 none hashize ukwezi kurenga.
Umuturage wo mu Murenge wa Nyagatare, ugemura amata ku ikusanyirizo ry’Abashumba beza, utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, avuga ko ubundi basanzwe bakorana n’uruganda Inyange ku buryo mu minsi 15 gusa bishyurwaga amata babaga bagemuye ku makusanyirizo.
Aho batangiriye gukorana n’Akarere, ngo bari barumvikanye ko bazajya bahembwa iminsi 15, ariko ngo ukwezi kurashira bagahabwa amafaranga y’igice.
Agira ati “Ubundi Inyange itwishyura mu minsi 15, ariko aho amata yacu atangiye guhabwa abana ku mashuri Akarere ntikatwishyura. Twumvikanye ko bazajya batwishyura mu minsi 10 igihe kiragire biba 15, ariko ubu ukwezi kurashira bakatwishyura iminsi 15.”
Avuga ko ibi bibagiraho ingaruka kuko batabasha guhemba abakozi bakoresha, gutunga imiryango yabo ndetse no kwishyura inguzanyo bafata mu bigo by’imari, kuko kenshi bishyura hamaze kujya ubukererwe ku nguzanyo.
Ati “Niba dufite inguzanyo muri banki, ubundi bakata ku mata, iyo urengeje igihe cyo kwishyura banki iguca amande y’ubukererwe. Dutunzwe n’amata y’inka zacu, abakozi dukoresha bahembwa n’amata, udafite umurima akenera guhahira umuryango, amafaranga y’ishuri, inka zikenera umunyu n’umuti, harya ubwo tuzabigenza gute?”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko iki kibazo cyatewe n’inzira binyuramo kugira ngo bishyurwe, kuko amakusanyirizo ubwayo ari yo atinda kuzana lisiti zishyuza. Gusa ngo mu nama bakoranye n’ihuriro ry’aborozi ndetse n’amakusanyirizo y’amata, hafashwe ingamba zigamije gukemura iki kibazo.
Meya Gasana ati “Ikusanyirizo iyo ryishyuza hari urutonde rizana rugaragaza amata yagemuwe, rusinywaho n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’ishuri n’Akagari, bikanyura mu ihuriro ry’aborozi bakabona kwishyurwa. Amakusanyirizo n’abandi bakorana batinze kuzana urwo rutonde ariko twaje guhura nabo, dufata ingamba zituma iki kibazo kitazongera kugaragara.”
Guhera mu ntangiriro z’igihembwe cya kabiri umwaka wa 2024, Akarere ka Nyagatare n’Ikigo gishinzwe imikurire y’umwana (NCDA), batangiye guha abana amata mu bigo by’amashuri, bari munsi y’imyaka itandatu y’amavuko hagamijwe kurwanya igwingira na bwaki.
Ohereza igitekerezo
|
amata ni meza