Nyagatare: Perezida wa Sunrise yarekuwe by’agateganyo

Perezida wa Sunrise FC akaba yari n’umuyobozi wa Koperative NDMC (Nyagatare Dairy Marketing Cooperative), Hodari Hillary, n’Umubaruramari w’iyi Koperative, Muhoza Happy, bakekwagaho kunyereza umutungo wa Koperative ungana na Miliyoni 160 z’Amafaranga y’u Rwanda, barekuwe by’agateganyo.

Hodari Hillary
Hodari Hillary

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare, kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukuboza 2023.

Aba bombi bafunzwe tariki 04 Ukuboza 2023, nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), kigaragaje ibyavuye mu igenzuramutungo tariki 01 Ukuboza 2023, ryagaragaje ko hanyerejwe Miliyoni 160.

Hodari Hillary w’imyaka 50 na Muhoza Happy w’imyaka 30, bakurikiranyweho ibyaha bitanu (5), ari byo kunyereza umutungo, kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite, guhishira amakuru yerekeranye n’imicungire mibi ya Koperative no gukoresha nabi cyangwa konona umutungo wa Koperative.

Ibi byaha bakurikiranyweho babikoze mu bihe bitandukanye, kuva mu mwaka wa 2018 aho bakekwaho kunyereza Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 160.

Muri aya mafaranga harimo inguzanyo yatswe muri Banki mu izina rya Koperative, ntibayakoreshe icyo yagenewe.

By’umwihariko, Hodari Hillary, nka Perezida wa Koperative ngo yishyize ku rutonde rw’abakozi, bahembwa buri kwezi kandi atabyemerewe n’amategeko.

Ibyaha bakurikiranyweho bihanishwa ibihano by’igifungo bitandunye, kuva ku mezi atandatu (6), kugeza ku myaka 10, ndetse n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva kuri Miliyoni imwe (1,000,000) kugeza kuri Miliyoni 10 (10,000,0000).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka