Iburasirazuba: Bibutse Jenoside, baremera abarokotse batishoboye
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, hazabaho ibikorwa byo kwegera abarokotse, incike n’abatishoboye baremerwe ndetse habeho na gahunda zo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Guverineri Rubingisa avuga ko ku rwego rwa buri Karere ahantu hibukirwa cyane cyane ari ahantu hateguwe hafite amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hanakorwa ubukangurambaga bujyanye no kwibuka ibyabaye n’icyabiteye ariko nanone no kwibuka ko hari abasore n’inkumi bafashe iya mbere mu guhagarika Jenoside.
Ikindi cyibandwaho ni ugukangurira abaturage kwitabira gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kugira ngo amateka ya Jenoside asigasirwe ariko hubakwe n’Igihugu kizira amateka mabi yatumye habaho Jenoside.
Ati “Dufatanye kubaka ayo mateka, dufatanye kwegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, incike, ahangaha ni ho baba bakeneye ko umuntu ababa hafi ariko n’abadafite amikoro afatika tubaremere tubereke ko turi kumwe.”
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Innocent Kanyamihigo, akangurira abaturage kwirinda imvugo zisesereza, izirimo amacakubiri ndetse n’izigaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside.
By’umwihariko abanyamakuru, basabwe kwirinda inkuru zipfobya cyangwa zirimo ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ubutumwa bwahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagize ati “Namwe mudufashe abacisha ubutumwa mu nkuru zanyu mujye mureba ko zitarimo amacakubiri ariko ikindi hari ubutumwa (comments) zigenda ziza yenda zirimo abashaka gupfobya, mwakoresha ubushishozi ku buryo ubwo butumwa bwatuma ubumwe bw’Abanyarwanda bushobora guhungabana butaca mu binyamakuru mushinzwe kuyobora.”
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Ntara y’Iburasirazuba, Hubert Rutaro, yavuze ko ibyaha bikunze kugaragara mu gihe cyo kwibuka harimo guhohotera abacitse ku icumu, guhakana, gupfobya Jenoside, kuyiha ishingiro no kuzimiza no gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru ajyanye na Jenoside.
Yasabye abantu kubyirinda kuko bigize icyaha kandi ko ubihamijwe n’urukiko ahanwa n’amategeko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|