Ab’Iburasirazuba babigarutseho by’umwihariko mu bukangurambaga ku kurwanya no gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, kuko muri iyo Ntara ari ho burimo kwiyongera kurusha mu bindi bice by’Igihugu.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko mu gihe mu bice bitandukanye by’Igihugu, umubare w’abandura Virusi itera SIDA wagiye ugabanuka, mu Ntara y’Iburasirazuba ho wiyongereye uva kuri 2.1% mu mwaka wa 2010, ugera kuri 2.5% mu mwaka wa 2018/2019.
Mu mwaka wa 2019/2020, mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 kugera kuri 24, abakobwa bafite ubumenyi kuri SIDA bangana na 59% mu gihe abahungu ari 57%.
Uretse Uturere tw’Umujyi wa Kigali tuza imbere ku bantu bafite Virusi itera SIDA, bari mu kigero cy’imyaka 15 kugera kuri 49, Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba, Rwamagana, Bugesera na Kayonza ni two duhita dukurikiraho nanone Kirehe na Gatsibo tukaza ku mwanya wa 10 n’uwa 11.
Mu Karere ka Nyagatare by’umwihariko, imibare igaragaza ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA buri ku gipimo cya 1.3%, mu gihe 68.3% by’abanduye ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 25-29.
- Urubyiruko rurifuza kwegerezwa udukingirizo mu Midugudu
Imirenge iza imbere mu kugira ubwandu bwinshi mu Karere ka Nyagatare ni Matimba, Rukomo, Mimuli na Nyagatare.
Rumwe mu rubyiruko ruvuga impamvu zitandukanye zituma abantu bandura cyane harimo kuba udukingirizo tutaboneka hafi yabo, bigatuma bamwe bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Umwe muri bo yagize ati “Biragoye kubona agakingirizo kuko iyo ugiye ku munyabuzima arakubwira ngo mujye ku Kigo nderabuzima kandi wenda kiri nko mu birometero bitanu cyangwa binarenga. Icyo gihe ntubona uko ubigenza ako kanya, ubwo nyine ukabisoza.”
Uwo musore avuga ko udukingiririzo dushyizwe mu Midugudu ku bajyanama b’ubuzima cyangwa ahandi habegereye byaborohera kutubona.
Ikindi bagaragaza ni imyumvire ya bamwe dore ko ngo hari abadashobora kugakoresha bitwaje ko ngo bataryoherwa kuko biba ari nko kurira bombo mu ishashi.
Hari ariko nanone ngo abagira isoni zo kukagura muri za farumasi cyangwa mu maduka kuko abantu bose bahita bamenya icyo bagiye gukora.
Yagize ati “Urumva umuntu wananiwe kwifata akakabonera hafi byamufasha wenda yakwibuka kugakoresha, uretse ko hari n’abafite imyumvire micye ku buryo badatekereza ingaruka zo gukorera aho ahubwo bakavuga ngo ntibarira bombo mu ishashi ndetse n’abagira isoni zo kukagura ngo badakeka icyo bagiye gukora.”
- Imibare y’abandura mu rubyiruko irahangayikishije
Nanone ariko uru rubyiruko ruvuga ko rutayobewe ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye gusa ngo ruhura n’imbogamizi yo kubura amafaranga agura agakingirizo, bakifuza ko udukingirizo twajya dutangirwa ubuntu.
Ikindi bifuza ni uko ubuyobozi mu nzego zose bwashyira imbaraga mu gukangurira abantu gukoresha agakingirizo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|