Kubera iki Nyabihu ihora mu Turere twugarijwe n’igwingira?

Nubwo Nyabihu iboneka mu Turere dufite ubutaka bwera, hakaba hatava izuba ryinshi ahubwo hakarangwa ubuhehere, kandi hagafatwa nk’igicumbi cy’ubworozi ahaboneka amata ahagije, ni Akarere kadasiba ku rutonde rw’Uturere dufite imibare iri hejuru y’abana bafite igwingira, hakavugwa kandi n’ikibazo cy’abangavu benshi baterwa inda.

Ibiro by'Akarere ka Nyabihu
Ibiro by’Akarere ka Nyabihu

Mu Karere ka Nyabihu ni na hamwe mu hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku bworozi bw’inka, ahazwi nko ku ‘Ibere rya Bigogwe’ hazwiho kugira amata aryoshye, muri ako Karere hakaba n’uruganda rwa Mukamira ruzwiho gutunganya amata (Amata ya Mukamira).

Kuba hari ubwo bukungu bujyanye n’ibiribwa, ntibivuze ko abaturage bari mu buzima buzira umuze, dore ko mu myaka itanu ishize ako Karere kagiye kagaragara mu turere dutandatu twugarijwe n’igwingira.

Nk’uko ubuyobozi bw’ako Karere bubivuga, muri raporo ijyanye n’ubuzima yasohotse mu mezi atandatu ashize, byagaragaye ko ako Karere kari ku gipimo cya 35,1% by’abana bagwingiye mu gihe umuhigo w’Igihugu wari kuri 19% muri uyu mwaka wa 2024.

Ni mu gace kandi kagaragaramo urugomo aho abangavu basambanywa baterwa inda imiryango bavukamo ikabatererana hakazamo no kubirukana.

Umuryango Imbuto Foundation yamaze gushinga ikigo gihuza ababyeyi n’abo bana baterwa inda, mu rwego rwo kubakura mu bwigunge n’agahinda gakabije baterwa n’ibyo bibazo.

Abaganiriye na Kigali Today bavuga ko Umuryango Imbuto Foundation wabakuye mu gahinda bari baratewe no gusambanywa bikabaviramo kubyara inda zitateguwe, ubu ngo baratekanye ndetse ngo bagaruye icyizere cy’ubuzima.

Umukobwa w’imyaka 20 wo mu Murenge wa Bigogwe, ni umwe mu bangavu basambanyijwe baterwa inda abyara afite imyaka 17. Avuga ko urugendo yanyuzemo rwari inzira iruhije.

Ati “Umusore waragiraga hafi yo mu rugo twajyaga tuvugana bisanzwe, rimwe njya gufatayo amata nk’uko byari bisanzwe, arankingirana aransambanya. Hashize igihe nisanze ntwite, mbimubwiye ati ‘umusarani uri ku nzira ntawe utawujyamo, menya ko uko wampaye ari na ko waha abandi’ ibyo nkomeza kubibana kubera gutinya kubibwira ababyeyi banjye”.

Avuga ko yabaye muri ubwo buzima bubi akabufatanya n’ishuri aho yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ngo iko inda yagendaga ikura kwiga byaramunaniye ababyeyi be baza kuvumbura ko atwite, ise na basaza be batangira kumutoteza asigara yitabwaho na nyina.

Avuga ko umwana we yagize ikibazo cy’igwingira kubera ko umuryango we utamuhaga agahenge, aho ngo bajyaga bamukingirana akabura uko yita ku mwana we ngo abe yamutekera igikoma.

Mugenzi we watewe inda afite imyaka 15 avuga ko nyuma y’uko apfushije ababyeyi bombi yagiye gusaba akazi ko mu rugo mu Mujyi wa Musanze, umugore yakoreraga mu rugo atangira kumucuruza mu kabare kari kegereye urugo, aho yamushumirije umugabo aramusambanya bimuviramo gutwita.

Ati “Umugore nakoreraga mu rugo hari ubwo yampamagaraga ngo musange mu kabare, nibwo rimwe yampamagaye ansaba kwinjira muri lodge, nkigera mu cyumba mbona haje umugabo ntazi, arambaza ati icyo baguhamagariye urakizi, ndavuga nti ntacyo nzi, arambwira ngo icyo baguhamagariye ndakikubwira mu kanya ahita ankingiranira muri icyo cyumba aransambanya”.

Arongera ati “Muri uko kunsambanya naratabaje mbura untabara kuko bari bafunguye radio, nyuma nagiye kubibwira wa mugore wankoreshaga arambwira ati kariya ni akazi gasanzwe jya ugakora kazaguha amafaranga, uwo mugabo wansambanyije yishyura mabuja, nibwo n’umvise ntaye umutwe ndataha mva i Musanze n’amaguru nza mu Bigogwe, nyuma y’ukwezi mbura imihango inda itangira kugaragara, nibwo abanyabuzima banzanye ku bitaro barampima ndataha nyuma inda imfashe mbura uwabimpashamo, njya kubyarira mu bitaro bya Gisenyi kubera gutinya kubyarira iwacu, ntinya ko abantu bambona”.

Uwo mukobwa ufite imyaka 18, avuga ko yagize ibibazo byo kubura aho aba akajya arara hanze n’uruhinja, ku bw’amahirwe umushinga wa Imbuto Foundation uramutabara umushyira mu itsinda ry’abakobwa babyariye iwabo bafashwa, aho akodesherezwa inzu akagenerwa n’ibyo kurya bihoraho.

Ubuyobozi bwatangaje igitera izamuka ry’igwingira n’abangavu baterwa inda

Ubuyobozi mu Karere ka Nyabihu buravuga bimwe mu bikomeje gutera ikibazo cy’ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda mu karere ka Nyabihu ndetse n’ikibazo cy’igwingira mu bana.

Dr. Mfashingabo Martin, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bigogwe hamwe mu hibasiwe n’icyo kibazo cy’abangavu baterwa inda n’ikibazo cy’igwingira, yagize ati “Kurwaza igwingira bituruka kenshi ku makimbirane mu miryango aho usanga ababyeyi bagirana ibibazo umwana akabigenderamo, hari kandi imyumvire y’ababyeyi, bitewe n’agace turimo hari aho usanga kugira ngo barye ibifite intungamubiri zikenewe, batabikozwa bitewe n’imyemerere ituruka ku madini”.

Uwo muyobozi yagarutse ku mpamvu zituma abakobwa benshi baterwa inda muri ako gace zirimo kuba bamwe ari imfubyi badafite ababitaho, ikindi ngo ni ukuba ari agace karimo abashumba benshi batungwa agatoki mu guhohotera abangavu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal na we yagarutse kuri icyo kibazo cy’igwingira mu bana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda z’imburagihe.

Ati “Ni ikibazo gihari kandi nk’ubuyobozi kiraduhangayikishije, kuko umwana wabyaye ahura n’ibibazo bikomeye aho usanga ababyeyi badafite ubushobozi buhagije bwo kubitaho bakava mu ishuri bigatuma n’abo babyaye bagira ikibazo cy’igwingira, akenshi usanga mu bana dufite bagize ikibazo cy’igwingira ari ababyawe n’abo nangavu”.

Visi Meya yavuze ko mu mezi atandatu ashize Akarere ka Nyabihu kari kuri 35.1% by’bana bagwingiye, bakaba bakomeje gufata ingamba zo gukurikirana abo bana mu buryo bwihariye aho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, hashyizweho amatsinda y’ababyeyi b’intangarugero bagenda bigisha abandi.

Kuba ubutaka bwihariwe na bamwe ngo ni kimwe mu bitera ikibazo cy’imirire mibi nk’uko Simpenzwe akomeza ku bivuga, ati “Hari ibyo kurya ariko dufite ikibazo cy’igwingira mu bana, n’ubwo duhinga tukeza hari ubwo usanga byihariwe n’abantu bamwe twakwita abakungu, ugasanga umuntu umwe afite nka hegirari eshanu undi afite 20, bikitwa ko abaturage bose bafite ubutaka bwo guhinga”.

Yagarutse no ku kibazo cy’imyumvire n’imyitwarire aho ababyeyi bamwe na bamwe batarinjira mu rugamba rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi, aho usanga batabuze ibyo kurya ariko ntibamenya neza icyo umwana akenera kugira ngo akure neza, hakiyongeraho ikibazo cy’amakimbirane mu miryango, mu gukemura ibyo bibazo bakaba bafite gahunda y’amatsinda yitwa Bandebereho arwanya amakimbirane mu miryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngewe kugitekerezo cyange ndumva leta y’urwanda kubufatanye n’abaturage b’akarere ka nyabihu bakongera imbaraga mugushishikariza abaturage kurya bategura indyo yuzuye bakoresheje umusaruro wabo biyezereza

Habirora jeandamour yanditse ku itariki ya: 13-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka