Nyabihu: Inyama yamunize arapfa

Umusore witwa Habanabakize Etienne wo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, aravugwaho kunigwa n’inyama ikamuheza umwuka, bimuviramo gupfa.

Uwo musore w’imyaka 24 y’amavuko, yageze muri imwe mu ma resitora iherereye mu Mudugudu wa Nsakira Akagari Ka Bukinanyana muri uwo Murenge wa Jenda, atumiza amafunguro ariho n’inyama y’inka itogosheje, mu kuyimira ihera mu muhogo, ananirwa kuyimira cyangwa kuyicira kuko yari yahagamye mu muhogo, imuheza umwuka kugeza bimuviriyemo gupfa.

Umwe mu bo mu muryango wa yagize ati: “Yarimo arya ayo mafunguro harimo n’inyama yari yatumije muri iyo resitora. Ikimara kumuniga yituye hasi, abari hafi ye babibonye bagerageza kumufasha ngo barebe ko iva mu muhogo yari yahagamywemo biranga, bakora ibishoboka ngo byibura bayisohoremo nabyo biba iby’ubusa arapfa. Urupfu rw’umwana wacu rwadushenguye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda Niyonsenga Jeanne d’Arc, wemeje iby’amakuru y’urupfu rw’uyu musore, yagize ati: “Bikimara kuba abaturage baradutabaje mu masaha y’umugoroba. Ni akaresitora gaciriritse gateka amafunguro harimo n’inyama z’inka baba batogosheje. Mu kuyirya rero, yaje kumuniga, abaturage bagerageza gukora ubutabazi bw’ibanze babonye byanze bamujyana kuri poste de santé ya Jenda bahamugeza yamaze gushiramo umwuka”.

“Amakuru twamenye ni uko muri uko kurya ayo mafunguro yari kumwe na bagenzi be b’inshuti ze. Na bo barimo barira muri iyo resitora. Za resitora zo muri kano gace n’ubwo inyinshi ziciriritse, nta kindi kibazo cy’abaziburiramo ubuzima biturutse ku mafunguro cyangwa ibinyobwa bayafatiyemo twari twagahuye na cyo, uretse icy’uyu musore. Twibutsa abaturage ko mu gihe bafata amafunguro, bajya babikorana ubwitonzi. N’ubwo ibyabaye bifatwa nk’impanuka, ariko ni byiza ko abantu mu gihe bafungura bajya batapfuna neza amafunguro, mu kwirinda ingaruka yabagiraho”.

Abasanzwe bazi Habanabakize, bavuga ko nta bindi bibazo by’uburwayi budasanzwe bari bamuziho. Umurambo we ukaba washyinguwe kuwa mbere tariki 3 Kamena 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Imana imwakire mubayo cyaricyo 😭

Uwimbabazi yanditse ku itariki ya: 7-07-2024  →  Musubize

Rukera utanga ibitekerezo byiza ariko uzakosore mumyandikire nujya kwandika Imana ujye utangiza inyugute nkuru uyitandukanye n’ibigirwamana abe aribyo uzajya utangiza inyugute ntoya.Murakoze

Innocent yanditse ku itariki ya: 5-06-2024  →  Musubize

Rukera utanga ibitekerezo byiza ariko uzakosore mumyandikire nujya kwandika Imana ujye utangiza inyugute nkuru uyitandukanye n’ibigirwamana abe aribyo uzajya utangiza inyugute ntoya.Murakoze

Innocent yanditse ku itariki ya: 5-06-2024  →  Musubize

Rukera utanga ibitekerezo byiza ariko uzakosore mumyandikire nujya kwandika Imana ujye utangiza inyugute nkuru uyitandukanye n’ibigirwamana abe aribyo uzajya utangiza inyugute ntoya.Murakoze

Innocent yanditse ku itariki ya: 5-06-2024  →  Musubize

Akaboga (inyama) tugakunda tuli benshi.Ni kimwe mu bintu bidushimisha imana yaduhaye.Natwe tujye tuyishimira twirinda gukora ibyo itubuza.Twirinde kubeshya,kwiba,gusambana,kwikubira,kurwana mu ntambara,ruswa,etc...Abumvira imana nibo bazabaho iteka mu bwami bwayo.Ndetse abapfuye muli abo izabazura ku munsi w’imperuka.

rukera yanditse ku itariki ya: 3-06-2024  →  Musubize

Abantu bicwa n’Inyama bamize ni benshi.Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari akazi,gushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Nubwo bababeshya ko baba bitabye imana.

rukera yanditse ku itariki ya: 3-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka