Buri mwaka Ibireti byinjiriza u Rwanda Miliyoni 10 z’Amadolari
Ibireti ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu u Rwanda rwohereza mu mahanga byinjiriza u Rwanda amadovise atubutse, aho buri mwaka icyo gihingwa cy’ibireti cyinjiriza u Rwanda agera kuri Miliyoni 10 z’Amadolari, ni ukuvuga abarirwa muri Miliyari 13 na Miliyoni 581 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ni amafaranga yishyurwa umushongi w’ibireti umaze gukundwa cyane, aho ubushakashatsi bw’ibigo bigurira u Rwanda ibireti bwamaze kwemeza ko uwo mushongi w’ibireti by’u Rwanda ari wo wa mbere ku rwego rw’Isi mu bwiza.
Ni ibyagarutsweho na Bizimungu Gabriel, Umuyobozi mukuru wa HORIZON SOPYRWA, ikigo gishinzwe kwita ku buhinzi bw’ibireti mu Rwanda, ari na cyo kigenzura n’uruganda rwa SOPYRWA rutunganya ibireti rufite ubushobozi bwo kwakira toni 3,000 ku mwaka.
Yabitangarije mu gikorwa cyo guhemba abahinzi b’ibireti babaye indashyikirwa mu Ntara y’Iburengerazuba cyabereye mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu ku wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, hahembwa abahinzi barenga 300 bagemuye umusaruro mwinshi kandi mwiza ku ruganda rwa SOPYRWA.
Yagize ati «Ibireti ni igihingwa SOPYRWA yishyura abaturage ku musaruro wabo amafaranga agera kuri Miliyari ebyiri na Miliyoni 300 buri mwaka, noheho iyo uruganda rutunganyije umushongi tukawugurisha hanze, winjiza mu Gihugu Miliyoni 10 z’Amadolari, ariko intego ni ukugera kuri Miliyoni 15 z’Amadolari.»
Umusaruro w’ibuhinzi bw’ibireti ukomeje kwiyongera aho muri 2009, habonekaga umusaruro ungana na toni 300, ubu mu mwaka ushize habonetse umusaruro ungana na toni 1,634 utangwa n’abahinzi b’ibireti bagera ku bihumbi 37 bafite intego yo kweza toni 1,800 muri uyu mwaka.
Kugira ngo uruganda rwa SOPYRWA rugere ku ntego zarwo zo kwakira toni 3,000 z’ibireti buri mwaka, HORISON SOPYRWA yaguye imikorere igera no mu gihugu cya Tanzaniya, nk’uko Bizimungu abivuga.
Ati «Ishoramari dukora mu ruganda kugira ngo umushongi wacu ube mwiza ku Isi, bituruka ku buyobozi bwiza dufite butuba hafi bukadufasha, ni na yo mpamvu ubu ngubu dufite urundi ruganda muri Tanzaniya. Abahinzi b’ibireti muri icyo gihugu bari barabuze isoko aho bashora umusaruro wabo, tubashyira uruganda. Ibyo byose ni ukubera ubuyobozi bwiza dufite bworoshya ishoramari, buyobowe na Perezida Paul Kagame.»
HORIZON SOPYRWA ifite mu nshingano kugeza imbuto y’ibireti ku bahinzi, ku bubatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB), bakomeje gukora ubushakashatsi bw’imbuto y’ibireti byera cyane mu gihe gito, kandi bigatanga umusaruro mwinshi.
Muri uyu mwaka icyo kigo cyateguye ingengo y’imari ya Miliyoni 164Frw zizifashishwa mu kubonera abahinzi ingemwe nshya, kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera, abo bahinzi kandi bemererwa ifumbire y’imborera iva mu bisigazwa by’ibireti byanyujijwe mu ruganda.
Nta koperative y’abahinzi b’ibireti idafite miliyoni 100Frw kuri konti
Koperative z’abahinzi b’ibireti mu Rwanda ni umunani, zose zikaba zibumbiye mu ihuriro ryitwa Rwanda Pyrethrum Cooperative Union Rwanda.
Izo koperative zamaze kuzamura ubukungu aho zigeze ku rwego rwo kuba buri koperative izigamye byibura miliyoni zirenga 100 Frw, aho muri ubwo bwizigame ukeneye amafaranga yo gukora igikorwa runaka mu buryo butunguranye ahabwa inguzanyo, nk’uko Semajeri Joseph ukuriye iryo huriro yabitangaje.
Yagize ati «Ubuyobozi bwa SOPYRWA buratwumva cyane, aka kanya mu makoperative umunani ahinga ibireti, nta n’imwe idafite miliyoni 100 Frw kuri konti, ashira mu cyumweru bashyiramo andi, nta muntu ukigemura ibireti ngo arare atishyuwe, n’uwaraye atayabonye biba byatewe na banki, ariko ntibirenza iminsi ibiri».
Semajeri avuga ko kuba abahinzi b’ibireti bategurirwa umunsi wo kubashimira, bibaha imbaraga zo gukora cyane. Avuga ko ubuhinzi bw’ibireti bukomeje kubateza imbere haba mu miryango yabo, haba no mu masambu akomeje kurumbuka kubera ifumbire ituruka ku bireti. Avuga ko mu mwaka wa 2000 abahinzi bezaga toni zitarenga 300, ariko ubu bakaba bageze kuri toni zikabakaba 1,700.
Mu muhango wo guhemba abo bahinzi babaye indashyikirwa witabiriwe n’abashoramari bo muri Amerika bafite isoko ry’ibireti by’u Rwanda, bashimiye abahinzi b’ibireti uko bakomeje guhiga abahinzi bose ku Isi mu kugira umusaruro mwiza.
Michael Pollock ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri sosiyete y’Abanyamerika icuruza umushongi w’ibireti, ati «Bayobozi ba SOPYRWA mwumve neza ko muri abafatanyabikorwa twizera mu bucuruzi. Hashize imyaka 10 nza gusura u Rwanda, nishimiye uburyo abaturage b’iki gihugu bagira urugwiro, bagakunda umurimo baharanira guteza Igihugu imbere none bakaba bakomeje guhiga Isi yose mu kugira umusaruro mwiza w’ibireti».
Arongera ati «Ni na yo mpamvu nazanye n’umufasha wanjye ngira ngo yirebere ibyo nakunze kumubwira ku Rwanda. Akazi mukora karakomeye cyane, byanatumye rwagura imikorere kubera uburyo twabonye muri abakozi kandi muduha umusaruro mwiza, tuzahora tubashimira bahinzi beza, tuzahora twifatanya namwe muri byose».
Mike Allen, umuyobozi w’iyo Sosiyete icuruza umushongi w’ibireti muri Amerika, we yagize ati «Uburyo mwateje imbere ubuhinzi bw’ibireti ku Isi kugeza ubwo muba indashyikirwa, ijambo rimwe mfite ryo kubabwira ni Murakoze cyane».
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu gafite ubuso bunini buhingwaho ibireti mu Rwanda aho burenga hegitari 1500, buvuga ko ibireti ari igihingwa gikomeje kuzamura iterambere ry’abaturage aho bibaha amafaranga bikabafasha no kurinda imirima yabo, nk’uko Umuyobozi w’ako Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude yabitangarije Kigali Today.
Ati «Ibireti ni igihingwa abaturage bahinga basimburana n’ibirayi, ugasanga birongerera abaturage amafaranga cyane ko muri aka Karere dufite ubuso bugera ku 1500 duhingaho ibireti. Ariko nanone tukabona n’umusaruro ugera kuri toni 750, by’umwihariko umusaruro mwinshi ukava muri uyu Murenge wa Kabatwa, ariko Nyabihu ikaba ari yo ifite ubuso bwinshi n’umusaruro mwinshi w’ibireti mu Rwanda, ni kimwe mu bizamura iterambere ry’abaturage».
Mu gushimira abahinzi b’ibireti ku nshuro ya cyenda babaye indashyikirwa, abo mu Ntara y’Iburengerazuba bahawe inka 39 mu gihe mu Ntara y’Amajyaruguru bahawe inka 52, ziherekezwa na matola 80, n’ibindi bikoresho bazifashisha mu buhinzi birimo amasuka, inkweto za bote, shitingi n’imitaka.
Ohereza igitekerezo
|