Nyabihu: Aborozi bifuza kugezwaho amazi meza inka zikareka gushoka ibirohwa
Abatuye Akarere ka Nyabihu, by’umwihariko abo mu Murenge wa Bigogwe, bafitiye impungenge inka zabo ziri gufatwa n’indwara z’inzoka, nyuma yuko zikomeje gushoka ibirohwa, kubera kubura amazi meza muri ako gace, bagasaba ko ababishinzwe bayabagezaho.
Muri uwo Murenge wa Bigogwe, nta hantu hagaragara amazi ashobora kwifashishwa mu gushora inka zabo, dore ko na robine nini bari bubakiwe itagikora, abaturage bakaba bakomeje gushora inka zabo mu biziba by’amazi y’imvura aba yiretse mu byobo.
Abaganiriye na Kigali Today, bagaragaje impungenge bafite kuri icyo kibazo, aho bemeza ko inka zabo zikomeje kugaragaza uburwayi bw’inzoka, ibyo bikagabanya n’umukamo.
Uwitwa Rwanamiza ati “Inka zacu zikomeje kugaragaza ibimenyetso bw’uburwayi bw’inzoka, zirakorora bikadutera impungenge, byose biraturuka ku kibazo cyo kubura amazi”.
Arongera ati “Iyo zinyweye ibi biziba bizitera kurwara, mwadukorera ubuvugizi tukagezwaho amazi, dushora ibitogogo (ibizima), iyo tugize amahirwe imvura ikagwa turareka, ariko ubundi zishoka ibiziba”.
Gakaramu Phenias ati “Muri aka gace dufite ikibazo cy’amazi, iyo zitabonye amazi y’imvura zishoka ibirohwa by’amazi aba yaretse mu byobo bitandukanye, ni ikibazo tumaze igihe kinini tubaza ariko nta gisubizo”.
Arongera ati “Kunywa ibiziba bituma inka irwara ikabura imbaraga n’umukamo ukagabanyuka. Kororera hano ntibitworohera, turasaba ko baduha amazi kuko amasoko arahari nk’aho hakurya Gatagara hari isoko, bashobora kudufasha bakayifatiraho amazi bakayatugezaho, ingaruka zo kunywa ibiziba ni ukurwara inzoka nyine, kuko inka itari kumywa amazi meza ntiyatanga umusaruro”.
Aburukundo Fulgence, umukozi ushinzwe ubworozi (Veternaire) mu Murenge wa Bigogwe, avuga ko icyo kibazo cy’amazi gihari, agashishikariza aborozi kujya bafata amazi y’imvura mu gihe kitarakemuka.
Ati “Hari agace hano batabona amazi meza bakajya gushora inka mu kidendezi, ariko ibyo ni ibintu tubakangurira kwirinda kuko icyo kidendezi kiba kirimo mikorobe nyinshi zanduza izo nka, ahubwo nkabashishikariza kugira ibigega bifata amazi ku ngo, nimba ari umworozi woroye inka nke byamufasha, kuko ino dukunze kugusha imvura cyane”.
Arongera ati “Hari n’abandi borozi bishyize hamwe, aho hari umushinga ugiye kubafasha kumanura amazi bayakwirakwize mu nzuri, hari uruhare rusabwa umworozi kugira ngo agezweho amazi. Ku migezi itagikora, harakorwa ubuvugizi izatunganywe abaturage babone amazi”.
Bigogwe iza ku mwanya wa Kabiri mu Mirenge yoroye inka nyinshi mu Karere ka Nyabihu, ahabarurwa inka 6840 hagendewe mu ibarura riherutse gukorwa muri 2024, uwo Murenge ugakurikira uwa Rambura yabaruwemo inka zigera ku 7500.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|