Muri Nyabihu, ’ifaranga ryose ni iry’umugabo’
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) irakangurira abagore kwitabira gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni muri serivisi z’imari, kuko ari ingenzi mu kuzamura iterambere bagizemo uruhare.

Ni ubutumwa bwagarutsweho mu Karere ka Nyabihu kuwa gatanu tariki 20 Kamena 2025, mu gutangiza ku mugaragaro Umushinga ugamije gukangurira abagore kwitabira iryo koranabuhanga, igikorwa cyateguwe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).
Akarere ka Nyabihu, ahanini kagizwe n’igice cy’imisozi miremire y’icyaro, aho bamwe mu bagore, bavuga ko bakunze kugorwa no kwitabira gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni muri serivisi z’imari, ahanini biturutse ku bumenyi bucye barifiteho, bikabatakariza amahirwe muri serivisi zimwe na zimwe.
Mukanema wo mu Murenge wa Jomba agira ati: “Turacyagira umuco wo kumva ko ifaranga ryose ryinjiye mu rugo yaba mu buryo busanzwe cyangwa ubw’ikoranabuhanga, rireba umugabo wenyine”.
Umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda Dr Nsengiyumva Justin yagaragaje ko abagore basaga ibihumbi 35 bo mu Turere dutandatu two mu gihugu, harimo abo mu Karere ka Rulindo, Ngoma, Gakenke, Nyamashe, Nyamagabe na Nyabihu ari bo bamaze kugerwaho n’ubukangurambaga bugamije kubashishikariza kwitabira gukoresha Ikoranabuhanga ryifashisha telefoni muri serivisi z’imari, kandi iyi gahunda izakomereza no mu tundi Turere twose tw’igihugu.
Yagize ati: “Mu cyerekezo igihugu kiganamo cya 2050, Banki Nkuru y’u Rwanda ntishishikajwe gusa no kuzigamira ibigo n’ama banki byo mu gihugu byonyine ngo isige inyuma abaturage b’igihugu. Twatekereje kwibanda ku bagore, kuko inyigo twakoze, zagaragaje ko abagore batitabira gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga uko bikwiye”
Ubushakashatsi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda, bugaragaza ko ubwitabire bw’abagore mu gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni muri serivisi z’imari uhereye ku bafite imyaka 16 kuzamura, bukiri ku kigero cya 72% ugereranyije n’abagabo bo bari ku bwitabire buri hejuru ya 80%.
Mu Karere ka Nyabihu habarurwa abagera ku 8% bataritabira gukoresha uburyo ubwo aribwo bwose bwa serivisi z’imari, naho abangana na 5% bo bakoresha serivisi z’imari mu buryo butagenzurwa cyane cyane nko guhererekanya imari binyuze mu bimina bibumbiyemo.
Abagore bakomeje kugerwaho n’ubu bukangurambaga hirya no hino, bitezweho gushishikariza bagenzi babo guhindura imyumvire, bityo bakarushaho kuryitabira.
Ubukangurambaga BNR ibuhuriyeho na za Minisiteri zitandukanye harimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF) hamwe n’ibindi bigo birimo iby’itumanaho n’ibifite mu nshingano zabyo guteza imbere serivisi z’imari.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|