Musanze: Imvura ivanze n’urubura yangije imyaka n’inzu z’abaturage

Imvura ivanze n’urubura rwinshi yaguye mu Karere ka Musanze mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, yangije imyaka yari ihinze mu mirima y’abaturage inasenya zimwe mu nyubako ziganjemo ibikoni, bakavuga ko bibasize mu gihombo.

Urwo rubura rwibasiye imidugudu imwe n’imwe yo mu mirenge ya Kinigi n’Umurenge wa Musanze. Harimo Umudugudu wa Butorwa ya I, Butorwa ya ll n’Umudugudu wa Nyagisenyi mu Kagari ka Nyonirima, n’Imidugudu ya Muhe, Nyejoro, Rubara na Rutindo mu Kagari ka Kampanga.

Iyo mvura n’urubura byangije imwe mu mirima yari ihinzemo ibihingwa byiganjemo ibirayi. Bamwe mu baturage barimo na Mukabutera bagize bati: "Iyo mvura yatangiye kugwa guhera nko mu ma saa kumi z’umugoroba irimo n’urubura rwinshi. Byagwaga ku mabati y’inzu ukagira ngo ni ibibuye binini birimo kwituraho. Imirima yacu yangiritse n’amabati y’inzu yagiye apfumagurika ku buryo ubu dusigaye iheruheru".

Imyaka yari ihinze mu mirima yangijwe n'urubura
Imyaka yari ihinze mu mirima yangijwe n’urubura

Undi muturage wo mu Kagari ka Nyonirima agira ati: "Urubura rwaguye ari rwinshi cyane, rwangiza umurima wose w’ibirayi, nari narahinze, ku buryo rwawupfukiranyije wose rwuzuramo ku buryo hose hahindutse umweru, ntiwanamemya ko ari umurima warimo imyaka. Ubu ndi mu gihombo kuko amafaranga yose nashoye asaga ibihumbi 800 mu kuwuhinga, kugura imbuto amafumbire n’imiti n’abakozi babikurikiranaga byose byahindutse imfabusa. Muri macye natunguwe, ndi mu gahinda n’igihombo".

Usibye imirima n’amabati asakaye ibikoni, urwo rubura rwanangije igisenge cy’ibyumba bitanu by’ikigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Kampanga.

Umukozi w’Umurenge wa Kinigi ushinzwe ubuhinzi witwa Mitali, avuga ko bihutiye gutabara abaturage, babarura ibyangiritse ari na ko babashishikariza gushaka uko batangira gutera imiti irinda indwara mu myaka, kugira ngo nibura bazagire icyo baramura.

Yagize ati: "Abahinzi tunabibutsa ko ibiza bitera bitateganyije ari na yo mpamvu bakwiye kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa, kugira ngo igihe cyose habaye ibiza, Leta ijye ihita ibagoboka dore ko iba yanashyize nkunganire ya 40% muri ubwo bwishingizi. Nanone mu byihutirwa bakwiye guhita bakora ni ukureba uko batera imiti ikingira imyaka indwara, kugira ngo bazagire icyo basarura".

Mu Murenge wa Musanze na ho, urubura rwangije imirima n’isakaro y’amazu amwe n’amwe yo mu Tugari twa Nyarubuye, Kabazungu na Garuka.

Abamenyereye uduce uru rubura rwaguyemo, bavuga ko ururi kuri uru rwego rwaherukaga mu myaka itari munsi ya 20 ishize.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, mu Murenge wa Kinigi hari hamaze kubarurwa inzu 21 zatobotse amabati hamwe n’ay’ibikoni 80 ndetse n’ubuso bwa Hegitari 6,7 bwari buhinzeho imyaka kandi hamwe na hamwe urwo rubura rwari rutarashonga.

Urubura rwangije ibyumba by'amashuri yo kuri GS Kampanga mu Kinigi
Urubura rwangije ibyumba by’amashuri yo kuri GS Kampanga mu Kinigi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka