Musanze: Abana bari barataye ishuri bashyikirijwe ibikoresho biyemeza kurisubiramo

Abana biganjemo abari barataye ishuri bitewe no kutagira ibikoresho nkenerwa, biborohereza mu myigire yabo ndetse n’abigaga batabifite bo mu Karere ka Musanze, nyuma yo gushyikirizwa ibikoresho by’ishuri bameje ko ari imbarutso yo kutazongera kugira ipfunwe ryababeraga inzitizi mu myigire yabo.

Ibikoresho abana bahawe bigizwe n'imyambaro y'ishuri inkweto amakayi n'ibikapu byo kuyatwaramo
Ibikoresho abana bahawe bigizwe n’imyambaro y’ishuri inkweto amakayi n’ibikapu byo kuyatwaramo

Ibyo bikoresho bigizwe n’impuzankano y’ishuri (uniforme), inkweto zifunze, ibikapu birimo amakayi n’amakaramu, byiyongeraho no kwishyurirwa ifunguro rya saa sita bafatira ku ishuri; abana bagera ku 164, babishyikirijwe ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023.

Ababyeyi barimo uwitwa Dusabimana wo mu Murenge wa Muhoza, avuga ko yari yarabuze ubushobozi bwo kugurira umwana we ibikoresho, bigatera umwana ipfunwe aho byageze igihe akanarivamo.

Yagize ati “Mporana imbaraga nkeya zituruka ku burwayi maranye igihe, nkagira imbogamizi zo kutabona uko njya guca inshuro mu buryo buhoraho, ari nabyo biri mu byatumaga umwana yiga atagira umwambaro w’ishuri n’inkweto zo kwambara. Yahoraga mu kambaro kamwe, akajya kwiga yambaye ibirenge, yewe no kubona n’amafaranga 300 yo kumugurira ikaye ya Gasuku byarabaye ikibazo”.

Ati “Ibyo byabanje kujya bimutera ipfunwe mu bandi, kubyihanganira bigera ubwo bimunanira ava mu ishuri. None ubu agize amahirwe yo kuba ahawe ibi bikoresho, bigiye gutuma abasha kwiga. Ni igitangaza gikomeye cyane”.

Ababyeyi bishimiye ko abana babo basubiye mu ishuri
Ababyeyi bishimiye ko abana babo basubiye mu ishuri

Undi mubyeyi ufite abana babiri biga mu ishuri ribanza na we ati “Abana biganaga inkweto za bodaboda ziremekanyijemo indodo nabwo kandi zidasa. Udukayi bigana natwo bajyaga batugendana mu ntoki, imvura yagwa akanyagirwa batagira na iniforume mbese byari byarancanze. Ubu kubera ibi bikoresho nanjye ngiye gushyiraho akanjye, umwana njye muba hafi, nkurikirana imyigire ye kugira ngo azatsinde neza”.

Jean de Dieu Twizerimana ukuriye Umuryango Back to School (BTS), ufite intego yo kwita ku myigire y’abana cyane cyane b’amikoro macye no kubasubiza mu ishuri, ari ni wo wahaye abo bana ibikoresho, avuga ko ikigamijwe ari ukubagarurira icyizere cy’ahazaza.

Yagize ati “Umwana wize mu ishuri hari ibyo abura, bituma yitakariza icyizere, ntiyige neza ari naho bamwe bahera bata ishuri. Iki kibazo kinahangayikishije ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, twifuje kugira icyo tugikoraho mu rwego rwo kugikumira ngo duherekeze aba bana tububakira imibereho no kubafasha kugera ku ntego y’ibyo bifuza kugeraho bifitiye Igihugu akamaro”.

Babyitezeho koroshya imyigire yabo no kubakundisha ishuri
Babyitezeho koroshya imyigire yabo no kubakundisha ishuri

Akimanzi Félix, ushinzwe uburezi mu Murenge wa Kimonyi akaba yari anahagarariye ubuyobozi mu gikorwa cyo gutanga ibyo bikoresho, yabwiye ababyeyi ko gushyira hamwe bikenewe kugira ngo imyigire y’umwana idahungabana.

Yagize ati “Umuryango niryo shuri rya mbere umwana aheraho avoma ikinyabupfura, uburere n’imyitwarire mizima. Iyo ababyeyi babanye mu makimbirane ntibabona umwanya wo kwegera umwana ngo bamwigishe imyitwarire ikwiye n’ikidakwiriye. Ubufatanye bw’ababyeyi kimwe na mwarimu burakenewe kugira ngo umwana akunde ishuri, yige atekanye kandi abasha kwagura imitekerereze imufasha no gutsinda neza”.

Ibyo bikoresho byatwaye asaga miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda, byahawe abana bo mu Mirenge ya Muko, Kimonyi na Muhoza, kandi gahunda yo kwagura icyo gikorwa izakomeza.

Abana bishimiye ibyo bikoresho bahawe
Abana bishimiye ibyo bikoresho bahawe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka