I Mutobo hatashywe ishuri ry’imyuga ryatwaye asaga Miliyoni 800

Ishuri ry’imyuga n’Ubumenyingiro rya Mutobo (Mutobo TVET School), ryatangiye kwigwamo n’abatahuka bavuye mu gisirikari cyo mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ndetse n’abandi baturage basanzwe, ryatwaye Miliyoni 800 z’Amafaranga y’u Rwanda, ryafunguwe ku mugaragaro ku wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, aho ryitezweho kuba isoko y’ubumenyi, buzafasha ibyo byiciro byombi guhanga imirimo, izatanga ibisubizo ku masoko.

Ubwo abayobozi batahaga iryo shuri
Ubwo abayobozi batahaga iryo shuri

Ni ishuri rizajya ryigishirizwamo imyuga irimo Ubudozi, Gukora amashanyarazi, Ubwubatsi, Gusudira, Gukora amazi, Ububaji, Gutunganya imisatsi, Ubuhinzi n’Ubukanishi bw’imodoka.

Nyirahabineza Valerie, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, asobanura ko iri shuri ryubatswe hagamijwe guha ibyo byiciro byombi amahirwe angana, mu bijyanye n’ubumenyi bushingiye ku myuga.

Yagize ati “Amarembo y’iri shuri yugururiwe ibyiciro byose, birimo iby’abatahuka ndetse n’abaturage basanzwe baba mu gihugu uhereye ku barituriye ndetse n’abo mu tundi Turere. Ikigenderewe, ni ukugira ngo abatahuka baza mu gihugu nyuma yo kuva mu mashyamba ya RDC, bibone ku gusangira na bagenzi babo basanzwe mu gihugu, amahirwe y’uburezi bushingiye ku myuga, batishishanya, mu rwego rwo kuzamura imibanire yabo no kwiyumvanamo”.

Bigiramo imyuga itandukanye
Bigiramo imyuga itandukanye

Ryubatswe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije mu Kigo cyayo gishinzwe guteza imbere Tekiniki Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) na Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari (RDRC), hamwe n’abandi bafatanyabikorwa.

Umunyabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Claudette Irere waritangije ku mugaragaro, yavuze ko iri shuri riri mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta, yo gutanga ubumenyingiro bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Ntabwo nshidikanya ko iri shuri rije ari igisubizo mu kugira uruhare rwo gushimangira Intego ikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, yo kongera umubare ukagera ku kigero cya 60% cy’abarangiza mu mashuri ya tekiniki”.

Ati “Ibi ku ruhande rwacu kandi, biraduha umukoro wo kuryagura, kugira ngo rizagire uruhare rugaragara muri iyo gahunda. Ikigiye kuzakorwa ni ukongerera imbaraga amashami ryigisha no kurifasha gukura, rikava ku gutanga amasomo y’igihe kigufi, rikabasha kwakira n’abanyeshuri baryigamo bakomeza no mu mashuri makuru. Ibi twese nidufatanya tuzabigeraho”.

Aba bize gukora ibijyanye n'imisati
Aba bize gukora ibijyanye n’imisati

Mutobo TVET School, kuri ubu ryigwamo n’abasaga 300, bakurikirana amasomo y’imyuga, mu gihe kiri hagati y’amezi atatu n’icyenda.

Umuhango wo kuritaha ku mugaragaro, witabiriwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, zaba iza Leta, izishinzwe umutekano, barimo Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt. Gen. Mubarak Muganga, ndetse na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, barimo na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adam.

Leta ifite intumbero, y’uko mu gihe kiri imbere, ryazaba ari ishuri ry’icyitegererezo mu kwigirwamo n’abaturuka mu Rwanda n’abo ku ruhando mpuzamahanga, mu masomo y’imyuga, n’ubumenyingiro hiyongereyeho n’andi asanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka