Musanze: Arashinja abaje kumutabara kumwiba ibihumbi 730 Frw

Maniragaba Emmanuel wo mu Kagari ka Migeshi, Umurenge wa Cyuve, ahangayikishijwe no kubura amafaranga ibihumbi 730 yari abikiye umuturanyi yaburiye mu gikorwa cyo kumutabara, basohora ibintu mu nzu yari imaze gufatwa n’inkongi.

Ni ikibazo cyabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo uwo muturage yari mu murima we n’umugore n’abana bahinga, bigeze mu ma saa yine bamuhamagara bamubwira ko inzu ye yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Ngo ubwo abaturanyi be bamutabaraga basohora ibintu mu nzu ngo bidashya, mu gihe Polisi yazimyaga uwo muriro, ngo yaburiyemo amafaranga ibihumbi 730 yari abikiye umuturanyi wari wagurishije inka ebyiri.

Yavuze icyamuteye kubikira abo baturanyi ayo mafaranga ati “Bakimara kugurisha inka zabo ebyiri, bagiranye amakimbirane ntibumvikana neza icyo bakoresha ayo mafaranga, njye nk’Umuyobozi w’Isibo bangirira icyizere bansaba kuba nyababikiye mu gihe bagitekereza icyo bayakoresha”.

Yavuze ko ayo mafaranga yayabitse munsi ya matola araraho, muri uko gusohora ibintu ubwo inzu yari imaze gufatwa n’inkongi ayoberwa uwasohoye matola akeka ko ari na we watwaye ayo mafaranga.

Arongera ati “Abaturage baje kuntabara bageraga muri 400, ntabwo nari kumenya uwasohoye matola aho amafaranga yari abitse, nkaba nkeka ko uwasohoye iyo matola ari we wayatwaye, kugeza ubu Polisi na RIB baracyari mu iperereza ntiharaboneka uwayatwaye, ubuyobozi bwo ntacyo burabivugaho”.

Uwo mugabo akeka ko inzu ye yaba yaratwitswe ku bw’akagambane, aho batwitse uruzitiro rwari rugizwe n’amashami y’inturusu bigakongeza n’inzu, k’ubw’amahirwe Polisi ishinzwe kuzimya inkongi ihagoboka inzu atarangirika cyane.

Avuga ko uretse ayo mafaranga yabuze, intama ebyiri n’ihene imwe zari ziziritse hanze zahiye zirapfa, hashya n’ibigori byari ku ibaraza avuga ko byavamo imifuka itatu, hashya n’ibishyimbo byari hanze bitarahurwa, akaba ari ho ahera asaba Leta inkunga.

Ati “Leta ndayisaba ubufasha ngo ingoboke, nta bushobozi mfite bwo gusana inzu yangiritse cyane, imyaka n’amatungo byahiye, nta mwenda wo kwambara kuko yahiriye hanze aho twari twasize tuyanitse, nsigaye iheruheru, Leta ni yo mpanze amaso, ingoboke inkure mu mazi abira”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, aremeza ko iyo nzu y’umuturage yafashwe n’inkongi y’umuriro, avuga ko Polisi ifatanyije n’abaturage babashije kuzimya iyo nkongi inzu yose itarafatwa, yemeje n’ibyangirikiye muri iyo nkongi.

Ati “Inzu yahiye igisenge cy’uruhande rumwe, hangirikiyemo amwe mu matungo magufi arimo intama, n’imyaka yari hanze irashya, icyateye iyo nkongi ntikiramenyekana iperereza riracyakorwa”.

SP Mwiseneza arasaba abaturage kwirinda icyo ari cyo cyose cyatera inkongi y’umuriro nko gusiga bacanye mu nzu, gusiga bacometse gaze, abibutsa kandi kureba niba insinga z’amashanyarazi mu nzu zimeze neza, basabwa kandi gushyira inzu zabo mu bwishingizi.

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, avuga ko batahise bamenya icyatwitse urwo rugo (uruzitiro).

Ati “Numva tutakwemeza ko nk’uko bamwe batangiye kuvuga ko yatwitswe n’abagizi ba nabi, twaba twitonze kubyemeza kuko kuri iyi mpeshyi umuntu ashobora kuhanyura umuriro wakoraho yabona bihiye akiruka ugatwika inzu”.

Arongera ati “Hano i Musanze hari aho umwana aherutse kujya kurahura atwika inzu, twirinde gufata umwanzuro twemeza ko ari abagizi ba nabi, nta kimenyetso kitugaragariza ko ari abagizi ba nabi babiri inyuma”.

Yahakanye ibivugwa ko byahiriye muri iyo nkongi, Ati “Nta kindi cyangiritse kuri iyo nzu, uko bavugaga ngo amatungo yahiye sibyo, ngo amafaranga yahiriye mu nzu sibyo na gato, ni urwo ruzitiro rwahiye ntabwo umuriro watwitse inzu, ndagira ngo rwose ibyo bikosorwe kereka uwo muturage icyo yasaba, niba ari ugufashwa kongera kubaka urwo ruzitiro, ariko ibijyanye n’ibyo yari atunze nta cyahiriye muri iyo nkongi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbanje kubashimira kubw’amakuru meza mutugezaho, Gusa ntekereza ko kubw’ubugome busigaye buriho, birashoboka ko bamutabara ariko banamuteza ibindi bibazo rwose, gusa biranashoboka ko yanababeshyera ngo amuhuguse utwe,kugira ngo yoroshe urubanza. mbese akiyibiririza. Ikindi kandi, abaturage dukwiriye gusobanuka tukamenya ko hariho Bank zitandukanye, murugo umutekano w’amafaranga uba uri hafi ya ntawo.
murakoze.

Manishimwe Joseph yanditse ku itariki ya: 24-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka