Musanze: Abakarateka baranenga abataragize icyo bakora ngo barokore Abatutsi muri Jenoside
Abakina umukino njyarugamba wa Karate bo mu Karere ka Musanze, baranenga abataragize icyo bakora ngo baburizemo umugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyigerageza no kuyishyira mu bikorwa, kuko byashyize mu kaga ubuzima bw’imbaga y’Abatutsi.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Karere ka Musanze, ku Cyumweru tariki 25 Kamena 2023, Abakarateka basuye Urwibutso rw’Akarere ka Musanze, bunamira kandi banashyira indabo ku mva, iruhukiyemo imibiri isaga 800 y’Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri.
Ubuhamya bwahatangiwe, bwagarutse ku mateka ashaririye y’uburyo Abatutsi bo mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri kimwe n’ahandi mu gihugu, batotejwe no kwicwa kuva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ubwo ishyizwe mu bikorwa.
Batangaje ko hari amasomo menshi bigiye kuri ayo mateka, abaha umukoro wo gukomera ku ndangagaciro y’ubumwe, no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ntare Bembeleza Hamadi, Perezida w’abakarateka mu Ntara y’Amajyaruguru, agira ati “Mu rubyiruko rwinshi rwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’abakinaga karate bakabaye baragize uruhare mu kuyikumira no kuyihagarika, ariko bakaba batarigeze bagira umutimanama w’ubumuntu ngo barwane ku buzima bw’inzirakarengane z’Abatutsi bicwaga. Dusanga iki gihe turimo, ari ahacu ho guharanira kutijandika mu bikorwa nk’ibyo by’abatubanjirije. Kubigeraho harimo no kumenya amateka nk’ayangaya, tukayubakiraho dufata ingamba zo gukumira no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Kumenya aho u Rwanda rwavuye n’uko rwabashije kwigobotora amateka mabi, bigizwemo uruhare n’Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside, zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ngo ni ingenzi ku bakina umukino wa Karate, nk’uko Umuhuza Ange Gaella, umwe muri bo yabitangarije Kigali Today.

Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Fidele Karemanzira, yafatiye urugero kuri Maître Sinzi Tharcisse, wakoresheje ubuhanga akomora ku mukino wa karate akabasha kurokora Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside.
Yagize ati “Mu gihe cya Jenoside ubwitange n’ubushake mu kurokora Abatutsi bicwaga nk’ubwaranze Me Sinzi bwari bukenewe. Iyo hagira nk’abandi kabone n’ubwo bari kuba bacye bagira ubushake bwo kurengera inzirakarengane, ubuzima bw’Abatutsi benshi buba bwaratabawe. Uku kwibuka no kuganira kuri ayo mateka rero, dusanga ari nk’ishuri n’intwaro ikomeye ku bakarateka, kuko bavomamo ingamba zihamye zo kwanga ikibi no kugikumira”.
Perezida wa Federation ya Karate mu Rwanda, Niyongabo Damien, yakomoje kuri amwe mu mahame umukarateka nyawe akwiye kudatatira, bikaba byamubera imbarutso y’umusanzu we mu kubaka iterambere ritajegajega.

Ati “Ugutatira igihugu abantu bimika urwango no guhutaza abandi, byashyizwe imbere byoreka u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu rero twifuza umukarateka urangwa n’imyitwarire inyuranye n’iyongiyo. Umukarateka nyawe akaba urangwa n’urukundo, arwanya ikibi akamaganira kure icyashyira mugenzi we mu kaga, kandi akagira uruhare muri gahunda zose Igihugu cyubakiyeho mu kwiteza imbere. Nkabona biri mu by’ingenzi bikenewe mu kukirinda kuba cyasubira mu mateka ashaririye cyanyuzemo”.
Mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwa abakarateka basaga 400 harimo 200 bo mu Karere ka Musanze. Buri mwaka bagena aho basura habumbatiye amateka y’Igihugu, bagamije kurushaho kuyamenya no kuyasobanukirwa.

Ohereza igitekerezo
|
Hi Mate,
"Traffic down, rankings down, revenue down, business down."
"Just as the new broad core update is rolling out, sales vanished while traffic is way up."
"We are free falling."
"Yes, looks like a drop. Ad revenue record low for November.”
"Big drop today. -40%."
"Yeah, a very big drop today. Seems like Google wants to ensure that they don’t lose any piece of the Christmas shopping cake."
"Anyone else seeing big changes for their sites at the moment? Traffic for our Indonesian speaking main site is down by nearly 50%"
Well, Google, hit you hard again, didn’t it?
If the above SEO chatter regarding the November 2024 Core Update hits a little too close to home then know this…
We stand by you.
We stand by you like always and are happy to report that we have massacred the Update of Google November 2024 Core Update.
As soon as the update hit the web, me and my team hit the SEO lab and started testing thousands of websites for various permutations and combinations.
AND THE RESULTS ARE ASTOUNDING!
We are happy to share the fruits of labour with you so your money site doesn’t have to labour for revenue this Black Friday.
Come, take a bite at it. Contact me at [email protected]
Sam
[email protected]
Revealing the World’s First Canva, ChatGPT-4, And Midjourney Killer App
That Generates 20+ Types Of Stunning Visuals Using AI in Seconds
https://www.youtube.com/watch?v=O81xbf9jPpM