Abakanishi b’amagare n’abadozi b’inkweto bo mu Rwanza mu Karere ka Gisagara, baravuga ko imyuga yabo ibatunze ikabafasha gutera imbere, bityo ko ntawe ukwiye gusuzugura umurimo.
Nyiraneza Cecile, umupfakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uri kwiteza imbere mu buhinzi n’ubworozi, asaba bagenzi be gukomera no guharanira kwiyubaka.
Kuba hari Abarundi babaga mu Rwanda boherejwe iwabo gushaka ibyangombwa, abaturage barasabwa kutabifata nko kubirukana kuko atari ko biri.
Abakorera ubucuruzi mu Murenge wa Nyanza muri Gisagara, basaba ko ikibazo cy’ibura ry’umuriro imvura iguye kiri kubicira akazi.
Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston abwira abagomba kwishyura ibyo bangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko kutagira ubushobozi bidakwiye kuba urwitwazo rwo kutishyura.
Abahinzi b’unuceri mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bamaze imyaka itatu batabona umusaruro mwiza, bagasaba hashakwa ikibitera.
Abatuye Umurenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara bari bafite imitungo ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi, barasaba ingurane z’ibikorwa byangijwe, bakaba bamaze imyaka ibiri batarishyurwa.
Abarezi bo mu Karere ka Gisagara baravuga ko biyemeje gusakaza umuco w’amahoro mu Banyarwanda bahereye mu banyeshuri bigisha.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Munyeshyaka Vincent, yaabye abatuye Gisagara kwitabira umurimo kuko aribwo buryo bwonyine bwabageza ku iterambere.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ababo mu rwibutso rwa Kabuye mu Karere ka Gisagara, barasaba ko rwakubakwa neza kugira ngo ababo batarashyingurwa neza, bashyingurwe mu cyubahiro.
Nyuma y’uko umuryango utuye muri Kansi mu Karere ka Gisagara abyariye rimwe abana batatu b’impanga ugasaba ubufasha bwo kubarera, yahawe inka.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bo muri Gisagara, barasaba ko abarundi bari bahacumbitse bakoze Jenoside bashyikirizwa ubutabera na bo bagahanwa.
Gisagara nka kamwe mu turere twagaragayemo Malariya nyinshi, abaturage baho barasabwa kujya borohereza abashinzwe gutera imiti yica imibu.
Habura iminsi ibiri ngo hatangizwe icyunamo cyo Kwibuka 22 , mu Karere ka Gisagara hakomeje kugaragara imibiri y’ abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro.
Abagore bo muri Huye barasabwa kugira umuco usanzwe uranga Abanyarwanda wo gufashanya, bakegera birushijeho abarokotse Jenoside mu gihe cyo kwibuka.
Bamwe mu bagabiwe inka muri Gisagara baravuga ko bafite icyizere ko zizabahindurira imibereho mu gihe bemeza ko bari babayeho nabi.
Abatuye mu Murenge wa Kigembe muri Gisagara baremeza ko umusaruro wabo wa Kawa wiyongereye, nyuma yo kwitabira gukoresha ifumbire, bikanatuma inganda zabo zibona umusaruro.
Imiryango ihuza abanyeshuri n’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (AERG & GAERG), iravuga ko ibikorwa barimo by’ubwitange, bigamije gushimira ababareze bakabakuza.
Abanyeshuri barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza muri Kaminuza Gatorika y’u Rwanda ishami rya Huye na Gisagara barasabwa gukoresha ubumenyi bahawe.
Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Huye bavuga ko hari ababyeyi bagihisha inda batwite, bikagorana kwita ku buzima bw’umwana n’ubwabo.
Abatuye Umurenge wa Muganza muri Gisagara bavuga ko batangiye guhinga ku materasi bashidikanya ariko ubu bari kubona inyungu yabyo mu musaruro.
Abaturage bamwe b’Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara baravuga ko imihigo y’ingo yabafashije korora mu gihe mbere batagiraga itungo.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize Akarere ka Gisagara barahamya ko gahunda yo gusaba serivisi binyuze ku rubuga “Irembo” izakiza abaturage gusiragira mu buyobozi.
Abatuye Umudugudu wa Murama mu Karere ka Huye, baratabaza nyuma y’uko umutekamutwe abariganyije miliyoni 3,3Frw ababeshya ko azabazanira amashanyarazi.
Abatuye Kigembe mu Karere ka Gisagara bavuga ko kuba barabonye uruganda rutunganya ibigori, bituma batakirya ibigori biseye nabi cyangwa ngo bavunike bajya i Huye.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kansi bavuga ko gahunda yo guhuza ubutaka imaze kubazamura, bakaba batakiri mu cyiciro cy’abafashwa.
Abaturage bahawe imirimo muri gahunda ya VUP mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara barinubira kudahemberwa igihe kuko ngo bibakenesha.
Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rusuri batangaza ko uburyo bushya bigishijwe n’abashinwa bwatumye umusaruro wabo w’umuceri wikuba inshuro hafi enye.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, buremeza ko umugoroba w’ababyeyi wagabanyije ikibazo cy’ubuharike ku rwego rwo kwishimira.
Abarezi b’ishuri Amizero y’ubuzima ryita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe barasaba ababyeyi babafite kutabahisha, bakabavuza ntibababuze amahirwe y’ahazaza.