Abahawe impamyabumenyi basabwe kutazipfusha ubusa

Abanyeshuri barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza muri Kaminuza Gatorika y’u Rwanda ishami rya Huye na Gisagara barasabwa gukoresha ubumenyi bahawe.

Kuri uyu wa 17 Werurwe 2016, abanyeshuri 610 ba Kaminuza Gatorika y’u Rwanda bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu mashami atandatu atandukanye.

Abanyeshuri 610 basoje amasomo mu mashami atandukanye.
Abanyeshuri 610 basoje amasomo mu mashami atandukanye.

Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwashimye ko abanyeshuri bakoze uko bashoboye uyu munsi bakaba bageze aho bifuzaga kugera.

Musenyeri Rukamba Philip, Umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Butare ari na we washinze iyi kaminuza, avuga ko ari ibyishimo bikomeye kubona baha abana ubumenyi, na bo bakabwakira kandi bakerekana ko ababareze batataye igihe.

Musenyiri Rukamba asaba aba banyeshuri kutazapfusha ubusa ubumenyi bahawe, ahubwo bakazabukoresha aho bazahabwa imirimo ndetse ahubwo ibyiza bakazanayihangira.

Basabwe kuzakoresha ubumenyi bahawe biteza imbere.
Basabwe kuzakoresha ubumenyi bahawe biteza imbere.

Yagize ati “Ubumenyi bahawe ntibazabwihererane, ahubwo nibahange imirimo babukoreshe kandi n’aho bazagirirwa icyizere bazagaragaza ko koko hari icyo bamenye bakore neza ibyo bazaba bashinzwe.”

Rukemwa Patrin, umwe mu banyeshuri barangije mu Ishami ry’Ubuzima Rusange (Public health), avuga ko ubumenyi bahawe ry’umurimo bazabasha guhangana ku isoko, banabona uburyo bakizihangira iyabo.

Ati “Ubumenyi twahawe twizeye ko buzaduha kubasha guhangana ku isoko ry’umurimo kandi tugatsinda, tutaretse no kwihangira imirimo.”

Uyu muhango wari witabiriwe n'abayobozi batandukanye.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye.

Alphonse Munyantwari, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, na we yasabye aba banyeshuri guharanira guhanga umurimo. Yasabye kandi ababyeyi kwita ku burere bw’abana kuko ari bo barezi b’ibanze.

Ati “Ubumenyi no gukunda kwiga ntibitangwa n’abarimu gusa, ababyeyi bakwiye kwita ku burere bw’abana bakabakundisha nkwiga.”

Mu byo abanyeshuri basabye, harimo kuba bashyirirwaho icyiciro cya kabiri bakazabasha gukomeza amashuri.

Mu banyeshuri 610 bahawe impamyabumenyi abagera kuri 60% ni abakobwa, naho 40% ni abahungu.

Abanyeshuri batandatu batsindiye ku manota menshi bahawe mudasobwa nk’ibihembo. Umwe wagize amanota menshi mu bijyanye n’icungamari ahembwa guhita ahabwa akazi na ECOBANK.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

banyamakuru mujye mwandika amazina yabantu uko ari ntamuntu witwa Rukemwa patrin ni Rutinywa parfait.murakoze

ishimwe yanditse ku itariki ya: 18-03-2016  →  Musubize

Catholic University of Rwanda ubaye ubukombe pe kandi tukuri inyuma mu rugamba rwo guteza igihugu cyacu imbere binyuze mu bumenyi n’uburere ntagereranywa utanga buri munsi.

MUVUNYI Gustave yanditse ku itariki ya: 18-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka