Abahawe imirimo muri VUP bo mu Murenge wa Mukindo mu arere ka Gisagara, barakora baharanira kwiteza imbere babikesha amafaranga bakuramo.
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, ruvuga ko ntawe ukishyingira atarageza imyaka kuko basigaye bafite imirmo ibinjiriza.
Abayobozi b’inzego z’ibanze batowe mu Murenge wa Ndora, bijeje abaturage kuzabafasha kumva ibyiza bya koperative no kuzigana maze bakiteza imbere.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwakatiye Rwabidadi Aimable ushinjwa kunyereza mazutu yagombaga gucanira Stade Huye mu mikino ya CHAN, gufungwa by’agateganyo iminsi 30, uwo baregwa hamwe arafungurwa.
Aimable Rwabidadi na Mbabarempore Deleon bashinjwa kunyereza mazutu yagombaga gukoreshwa hamurikirwa imikino yaberaga kuri Stade Huye bitabye urukiko.
Mu gihe manda y’abayobozi b’uturere yarangiye, Léandre Karekezi wayoboraga Gisagara, atangaza ko mu byo atabashije kugeraho, kaburimbo iri mu byamubabaje.
Mu mirenge imwe n’imwe ya Gisagara abaturage bavuga ko Malariya yiyongereye mu mpera za 2015, Akarere kavuga ko ariko hafashwe ingamba.
Kuba abatuye Mukindo ari bo bonyine batarabona amashanyarazi muri Gisagara, babibonamo imbogamizi, ariko akarere kavuga ko bazayabashyikiriza muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Kuva umwaka wa 2015 watangira MINAGRI yashyize imbaraga mu kuzamura umusaruro w’ibihingwa, ariko mu mpera zawo haza ibiza byangiza imyaka ahenshi.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara nyuma yo gutora referandumu baravuga ko baraye banamenye igisubizo cya Perezida Kagame byabashimisha.
Abatuye Gisagara baratangaza ko atari bo babona umunsi w’amatora w’ejo ku itariki 18 Ukuboza ugeze, ngo bajye gushimangira ubusabe bwabo.
Epiphanie Mukamwezi wo mu Murenge wa Kibirizi muri Gisagara, ufite ubumuga bwo kutabona, afite kantine yikoreramo akanakira abakiriya bamugana.