Guhabwa inka ngo bigiye kubahindurira imibereho

Bamwe mu bagabiwe inka muri Gisagara baravuga ko bafite icyizere ko zizabahindurira imibereho mu gihe bemeza ko bari babayeho nabi.

Mukarwego Olive na Rumanyika Jean Baptiste ni bamwe mu baturage bahawe inka ku ikubitiro ubwo hatangizwaga iIcyumweru cya Gira Inka Munyarwanda mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa 29 Werurwe 2016.

Abagabiwe inka barahamya ko zigiye kubafasha kwikenura.
Abagabiwe inka barahamya ko zigiye kubafasha kwikenura.

Aba baturage bavuga ko bari bababyeho mu buzima butoroshye ndetse ko bari bakennye cyane, ariko ngo kuba bagabiwe inka bigiye kubafasha kwikenura mu miryango yabo.

Mukarwego ati “Yewe, ndakennye rwose! Mfite abana bane kandi ngatungwa no guca inshuro, ariko iyi nka mpawe ije ari igisubizo kuko izankenura pe.”

Mukarwego hamwe na mugenzi we Rumanyika, bavuga ko bagiye kujya babona ifumbire bakeza imyaka itubutse kandi inka bahawe zabyara bakitura abandi ariko kandi na bo bagakomeza kwikenura.

Mu bice bitandukanye, abaturage bajya bagaragaza ikibazo cy’uko gahunda ya Gira inka ibonekamo uburiganya, rimwe na rimwe bagasabwa ruswa cyangwa hagahabwa inka ku batari bakwiye kuzihabwa.

Nteziryayo Vedaste, Umukozi w’Akarere ka Gisagara ushizwe Ubworozi, we ariko avuga ko iki kibazo batakigira kuko iyi gahunda igira amabwiriza igenderaho aho abaturage ari bo bihitiramo abagomba guhambwa inka.
Ati “Iyi ni gahunda yubatse ku buryo ifite amabwiriza, aho uhabwa inka aba ari wa wundi utishoboye, ari inyangamugayo kandi ni abaturage mu mudugudu bicara bakamuhitamo.”

Gahunda ya Gira inka yashyizweho na Leta y’u Rwanda ngo ifasha abaturage cyane imiryango itishoboye mu kuzamura imibereho yabo.

Kuva muri 2006 itangiye, Akarere ka Gisagara kamaze koroza imiryango igera ku bihumbi 7848. Muri iki Cyumweru cya Gira inka hakaba hateganyijwe gutangwa izindi nka 100.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kivuga ko gahunda ya Gira inka mu gihugu hose iteganyijwe gusozwa muri 2017. Icyo ngo hakazaba hamaze gutangwa inka ku miryango ibihumbi 350 mu gihe kuri ubu imaze korozwa ari ibihumbi 228 na 935.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka