Barasaba ko Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda bashyikirizwa ubutabera

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bo muri Gisagara, barasaba ko abarundi bari bahacumbitse bakoze Jenoside bashyikirizwa ubutabera na bo bagahanwa.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, amwe mu makomini y’ikigize Akarere ka Gisagara nka Muganza, Kigembe, Kibayi n’ahandi yari acumbikiye impunzi z’Abarundi.

i Mugombwa ni hamwe mu ho abatutsi bishwe baviriweho inda imwe n'interahamwe n'abahutu bo mu Burundi.
i Mugombwa ni hamwe mu ho abatutsi bishwe baviriweho inda imwe n’interahamwe n’abahutu bo mu Burundi.

Bunyenzi Isaïe, warokokeye mu cyahoze ari Komine Kigembe ubu ni murenge wa Nyanza, avuga ko iwabo Abarundi ari bo batije umurindi interahamwe mu kwica.

Ati “Abarundi bari bacumbitse ino ni bo batije umurindi interahamwe, aho twari twahungiye muri komine bakajya badutera amabuye ngo dusohoke badutere amacumu.”

Uretse bamwe muri izi mpunzi, abenshi mu baturage b’Akarere ka Gisagara bavuga ko hari Abarundi bambukaga bagafatanya n’interahamwe kwica abatutsi mu Rwanda.

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gisagara, Emmanuel Uwiringiyimana, we avuga ko bitari bikwiye, ko ndetse ari agasuzuguro gakabije, aho umuntu yahigwaga na bene wabo b’Abanyarwanda akanahigwa n’abanyamahanga.

Ati “Ni agahomamunwa aho umuntu yicwa n’ab’iwabo akarenga akicwa n’abanyamahanga! Aha muri Gisagara twese tuzi uburyo Abarundi bagiye bafata iya mbere bakanabimburira interahamwe kwica abatutsi.”

Emmanuel Uwiringiyimana, uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gisagara, avuga ko ari agasuzuguro gakomeye kubona n'Abarundi bambuka bakaza gukora Jenoside mu Rwanda.
Emmanuel Uwiringiyimana, uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gisagara, avuga ko ari agasuzuguro gakomeye kubona n’Abarundi bambuka bakaza gukora Jenoside mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwo, buvuga ko bwakoze inshingano yabwo yo gushyikiriza CNLG amakuru ku Barundi bakekwaho iki cyaha.

Jerome Rutaburingoga, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, ariko avuga ko nta mpungenge icyaha cya Jenoside kidasaza, bityo akaba nta mpungenge ko bazakiryozwa.

Ati “Nubwo byatinda twizera ko aba bantu bazagezwa mu butabera kuko icyaha cya Jenoside ntigisaza.”

Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gisagara ziri ahakozwe ubwicanyi burimo Abanyarwanda bafatanyaga n’Abarundi zigaragaza ko uduce zirimo twiciwemo abatutsi benshi.

Urugero ni nko mu Rwibutso rwa Mugombwa rushyinguyemo abarenga ibihumbi 46 n’urwa Kigembe ahitwa mu Gahabwa hashyinguye abarenga ibihumbi 26.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

izonkoramahano zahekuye igihgu cyurwanda zomugihugu kiburundi zizabazwe ibyozakoze

munyaneza joseph yanditse ku itariki ya: 15-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka